Digiqole ad

Rayon Sports yaba yamaze kumvikana na Evariste Mutuyimana wa Sofapaka

 Rayon Sports yaba yamaze kumvikana na Evariste Mutuyimana wa Sofapaka

Evarist Mutuymana yamaze kumvikana na Rayon Sports.

Umunyezamu Evariste Mutuyimana wari umaze imyaka ibiri muri  Sofapaka FC yo muri Kenya, agiye kugaruka mu Rwanda, bivugwa ko ibiganiro na Rayon Sports birimo gusozwa.

Evarist Mutuymana yamaze kumvikana na Rayon Sports.
Evarist Mutuymana yamaze kumvikana na Rayon Sports.

Tariki 23 Kanama 2016, nibwo umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yatangarije Umuseke abakinnyi bane yamaze gusezerera ngo bishakire andi makipe. Muri aba bakinnyi, harimo uwari umunyezamu wa gatatu, Musoni Theophile bita Pato.

Rayon Sports igomba gusinyisha undi munyezamu, uzakorana na Ndayishimiye Eric Bakame, na Bashunga Abouba.

Amakuru agera ku Umuseke, aremeza ko iyi kipe yamaze kumvikana na Evariste Mutuyimana, Umunyarwanda wakinaga muri Sofapaka yo muri Kenya.

Umuseke uvugana n’uyu musore w’imyaka 28, yatubwiye ko bidasubirwaho agomba kugaruka gukina mu Rwanda kuko yari yasinyiye Sofapaka amasezerano y’imyaka ibiri ikaba yararangiye ntiyifuze gukomezanya nayo.

Ati “Sofapaka ni ikipe nari mazemo imyaka ibiri, kuko nayigezemo muri Kamena 2014. Ndabona hageze ngo ngaruke gukina mu Rwanda iwacu. Kuko nkeka ko bizamfasha kugaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi mperuka gukinira muri 2013.”

Evariste Mutuyimana yari amaze imyaka ibiri muri Sofapaka yo muri Kenya.
Evariste Mutuyimana yari amaze imyaka ibiri muri Sofapaka yo muri Kenya.

Mutuyimana yirinze kwemeza niba yaba yamaze kumvikana na Rayon Sports ariko ntiyanahakana ko bari mu biganiro.

Ati “Amakuru avuga ko nzajya muri Rayon Sports sinagira kinini nyavugaho kuko nta kirarangira, nta kipe ndasinyira.”

Mutuyimana yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda, arimo AS Kigali, Kiyovu Sports na Police FC. Anakinira ikipe y’igihugu imikino itanu y’amarushanwa mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2013.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Umuntu wavutse 1-1-1991 Ntgo yakagombye kuba afite imyaka 28 hahaaha Birasekeje

  • Ariko se abanyezamu nibo bakenewe?

  • umuntu wavutse le 01/01/1991 ubwo afite imyaka 28 gute? Mutuyimana Evariste mwagiye muduha inkuru yukuri?

  • ariko Mana weeee!!!!! murakoze kutubeshya gusa ngo everste yakiniye as kigali muwuhe mwaka? kereka niba ari as kigali y’ibugande cgwa yo muri swaziland jye nziko yakiniye kiyovu akavamo ajya muri police akayivamo agaruka mu rucaca aribwo yahise ajya muei kenya, naze ahangane na bakame olivier nzarora, m1zimpaka, na muzehe ndoli none c konabonye umuamu umwe dufite ubarusha bose (mvuyekure emery) bamuheje mu ikipe y’igihugu cye, ese baramushyira hanze ngo agehe? kereka niba bashaka ko ajya gukinira boko halamu cgwa isis? twubakire ikipe yacu y’igihugu kubushobozi tureke amarangamutima ya degaule.murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish