Digiqole ad

Rayon Sports nikomeza sinzatungurwa-Didier Gomes

Umutoza Didier Gomes Da Rosa wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports ubu ubarizwa mu gihugu cya Kameruni mu ikipe ya Coton sports Garoua afite ikizere cy’uko Rayon Sports izasezerera AC Leopalds yo muri Congo-Brazza.

Didier Gomes
Didier Gomes

Mu kiganiro yagiranye na UM– USEKE, umutoza Gomes yatangaje ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye kandi nta kabuza izakomeza mu cyiciro gikurikira cya CAF Champions League.

Gomes yagize ati “Yego nta kabuza Rayon ifite ubushobozi bwo kuba yasezerera AC Leopalds. Twatsinze muri CECAFA ikipe ya URA ari nayo yari iya mbere mu marushanwa, byose birashoboka kandi kuri jye ndumva umukino uzaba uri mu rwego rumwe.”

Kandi ndababwiza ukuri ko Rayon Sports ari ikipe ifite ubushobozi nitugira ubushobozi bwo gutsinda igitego kimwe cyangwa bibiri izaba ari intambwe ikomeye duteye  kandi mfite ikizere kuko nzi uburyo abakinnyi nahoze ntoza bazi icyo gukora.”

Gomes kandi yadutangarije ko yahamagaye bamwe mu bakinnyi mbere y’uko yerekeza muri Congo Brazzaville abatera inkunga yo gukorana ubushake n’umurava.

Yagize ati  “Abakinnyi ba Gikundiro ndabazi bafite imbaraga ndetse n’amayeri menshi mu kibuga. Kuri jye Rayon Sports nisezerera AC Leopalds ntago nzatungurwa kubera ko ari ikipe iri ku isonga”

Ku birebana n’uko umutoza wamusimbuye Luc Eymael yatangaje ko azakomereza aho yagejeje Gomes yagize ati” Oh ni byiza ari gutoza ikipe nzima nubatse mu mezi 15 ikipe ya mbere mu Rwanda kandi ikina umukino uryoheye ijisho.”

Kuri Didier Gomes  muri Cameroun aho ari gukorera ishyamba si ryeru kuko mu mikino ibiri amaze atoza iyi kipe atarabasha gutsinda na rimwe ahubwo yose yaranganyije.

JD Nsengiyumva Inzaghi

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uracyaduhoza ku mutima. Nawe tukwifurije ibyiza.

  • Kweri -umutoza wahoze atza policefc yigeze kuvuga ngo abanyarwanda bose ni aba fans ba rayon -none ndabona nabatoje rayon ntibajya bayibagirwa.
    #########this club is so special####

  • icyoni furiza gikundiro nukuza tabaruka amaho ikaza izanye ariya manota naho umutozawacu natwe nagiye tukimukunda kd nta bwo tuzanwibagirwa nawe tunwifurije kuza gira na ibihe byiza nikipe ye. Bonnechance kurigikundiro.

Comments are closed.

en_USEnglish