Rayon Sports: Kuva ku mwanya wa nyuma ikagera imbere. Ibanga ni irihe?
Kugeza ku munsi wa kane w’iyi shampionat iri gusozwa Rayon yari ku mwanya wa nyuma imaze gutsindwa imikino itatu, hari muri Nzeri 2012, uyu munsi Rayon Sports ihagaze ku mwanya wa mbere ndetse amahirwe yo gutwara igikombe ni menshi. Hari impamvu urwo rugendo rwabahiriye kugeza ubu.
Ubwo benshi bibazaga amaherezo y’iyi kipe bita ‘iya rubanda’ mu miti yabonetse hajemo gusubira ku ivuko i Nyanza, nubwo iterekeje mu Gihisi ahari ikibuga yaboneyeho izuba.
Ku ivuko niho Rayon imeze neza kurusha ku icumbi i Kigali, bamwe bavuga ko ariryo banga. umuseke.rw wasuye iyi kipe aho abakinny bayo baba hamwe bakarya bimwe, bakarara hamwe, bagasangira ubuzima n’ibindi byose ukuyemo ibya bwite.
I Nyanza abakinnyi ba Rayon baba mu mazu ari hafi ya Stade ya Nyanza aho bakorera imyitozo, babana mu nzu zimwe aho ariko bigenga nk’abantu bakuru (mu gihe cy’ikiruhuko) ariko igihe bakenewe cyangwa cy’akazi bakabonekera rimwe.
Bisa n’ibyabanje kugorana mu munsi ya mbere muri Nzeri 2012 ubwo Rayon yari yageze i Nyanza ariko shampionat ikaguma ku mwanya wa nyuma, ndetse abakinnyi bamwe na bamwe ntibakozwaga ibyo kuba aho bita mu cyaro. Hagiye habamo kwivumbura no kubura kwa bamwe ba bamwe ariko byarangiye bagarutse (urugero Nizigiyimana Karim).
Hategekimana Aphrodis bita Kanombe uyobora abandi mu kibuga ndetse n’aho baba aganira n’umuseke.rw yavuze ko uko babayeho aribyo bitumye bahagaze neza muri shampionat.
Kanombe ati “ Hano tubaho nk’abavandimwe, turasangira, turafatanya, turishimana kandi ntacyo tubura cy’ibanze. Niyo mpamvu natwe tugira ishyaka. Dufite imbaraga n’umuhate wo gutwara iki gikombe byanze bikunze.”
Abandi bakinnyi nka Bagoore, Cedric Hamiss na Nzarora baganiriye n’umuseke.rw bavuga ko i Nyanza habaye mu rugo bamerewe neza kandi habafasha cyane gutekereza ku kazi bakora kurusha bari i Kigali.
Bamwe bakomeje amashuri yabo
Muri iyi kipe, abakinnyi babiri babana n’abandi hejuru y’umurimo w’abo wo gukina bahisemo no gukomeza kwiga amashuri yabo nyuma y’akazi cyangwa mu karuhuko babonye.
Abo ni umusore Leo wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye n’umunyezamu Bikorimana Gerard tutasanze aho abandi baba kuko yari yerekeje aho yiga muri Kaminuza ya INILAK ishami rya Nyanza.
Leo uri kurangiza amashuri yisumbuye tumubajije niba azatsinda ingamba ebyiri ari kurwana; kubona diplome agatwara n’igikombe, yasubije ati “ ni urugamba rutoroshye ariko buri kimwe ngiha umwanya wacyo kandi nzazitsinda zombi ndabyizeye.”
Didier Gomez da Rosa umutoza w’iyi kipe acumbitse hafi y’amacumbi y’abakinnyi be muri Heritage Hotel, aganira n’umuseke.rw yavuze ko biteguye kuguma imbere kugeza shampionat basigajemo imikino itatu irangiye.
Ati “ Dusigaje Musanze, Muhanga na Espoir, imikino ibiri nitwe tuzayakira. Hari ikizere cyinshi cyo kuguma imbere kugeza birangiye. Igikombe turagishaka ariko cyane cyane n’abafana benshi cyane ba Rayon Sports bagifitiye inyota. Abakinnyi bafite ubushake twese turiteguye. Nta kabuza.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Rayon Sports, Murenzi Abdallah uyobora Akarere ka Nyanza akaba n’umuyobozi wa Rayon Sports we ashimira cyane abakunzi b’iyi kipe mu Rwanda babanye nayo ubwo yari iya nyuma bakaba bakomeje no kuyiba hafi ubu iri imbere.
Ati “ubwo bufatanye n’abafana bayikunda nibwo butumye Rayon Sports ubu imeze neza, ifite morale yiteguye guhindurira amateka ku ivuko ryayo.”
Photos/P Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE
umuseke.rw
0 Comment
Rayon sport ifitanye ibanga n’abanyarwanda. None se wasobanura ute ko abafana b’andi makipe bakomeje kugabanuka cyane ariko aba Rayon bo bakiyongera. Tekereza ukuntu ikipe nka APR ikina na As igali umupira ukarebwa n’abantu batarenga 100 ariko Rayon yakora imyitozo hanagwa n’imvura hakaza abantu ibihumbi!!
Reka yewe ubu se koko urabona yakina na APR FC usanzwe uzi cg se yakina na Police usanzwe uzi uyu mwaka bayihaye ka mitiyu nijyane ako naho ntambaraga mbona aho kuko irakina namakipe ari kugerageza system nshya yabanyarwanda gusa mukibuga. Kandi ntimwirengagize ibyo umutoza wa Police aherutse gutangaza gusa buriya ashobora kuba afite nibimenyetso. Ikindi umuntu yashima ni leta y’u Rwanda kuko iyi kipe itarafashwa na Leta uzi neza aho yari iri, ibi bivuze ko atari ukubera abafana benshi kuko ntibigeze bahunga ngo tuvuge ko bahungutse cg bari mumashuri noneho bakaba bararangije. nubu uwayisubiza abafana yasubira aho yari iri. Kiyovu Nandi makipe nayo akeneye inkunga ya Leta y’u Rwanda 100% maze ukareba nubwo bitoroshye. Mwibuke igifashwa nabafana ntanumufana wazaga kukibuga wayo, ubu rero nabandi batsinze baza. Umutoza mushya kujya hamwe byafasha abakinyi ariko management niyo yagombwa kandi ikorwa na Leta ntikorwa nabafana.
Muvandimwe Rukundo birantangaje ukuntu uvunika wandika coment ndende irimo ubusa.iyo APR uvuga si imisoro y’abanyagihugu?polisi se yo si uko?kuki se akarere,ari ko institution ntoya kuruta RDF na RNP,kafasha rayon bikaba ikibazo.plz tujye dusesengura.
Ibyo uvuga nibyo amikoro ni ngomnbwa ariko ndabona utavuga ko impamvu APR FC na POLICE FC zagiye zikomera kurusha ayandi makipe ari iyo nkunga ya Leta nyine bahabwa ku bwinshi, ntabwo ari ubundi buhanga budasanzwe! Amakipe yose abonye amikoro (uretse ko bitanashoboka) n’umupira wazamuka kurushaho.
Ibyo nibinyoma uretse gusenya rayon ntiyigeze ibura abafana kandi ibikombe twatwaye sibya Nzenze ntawuduhiga numwe kumubare wabafana kandi gufana sibikombe nigihe itabitwaye twarayifannye APR yatwaye byinshi ifite bangahe?
Ururkundo rurabisobanura.abareyo bayiba hafi ndetse no mu bihe bibi;ni cyo kigaragaza incuti nyanshuti
rayon ndayikunda cyane,gusa ibi ikomeze,ntizagarukire kuri championa,ahubwo na CECAF byaba byiza cyane.
[Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
Iyi nkuru ni nziza, ikoranye ubuhanga. Big up umuseke.rw murarenze
Iyi kipe nage iranshisha none abafana bose nabayo?niba atarabayo APR twemera ko iyigwa mu ntege abayo bagiyehe?nzarora numuzamu wa…………
Reka mbasetse, nari ndimo nigendera mayibobo irambwira ngo mukecu, nti iii, ngo erega buriya hari ibintu bitatu twemera ko byamaze gushyikira abayoboke ku buryo budasubirwaho. Nti ibihe? aransubiza ngo ni Rayon sport, Kiliziya gatolika na Banque Populaire.
Ababizi bongera kuri uru rutonde RPF INKOTANYI….
Ubanza ariko SACCOS zigiye kuvana Banque Populaire kuri uru rutonde!
UM– USEKE once again………… amafoto meza inkuru nziza cyane. nubwo nta fana Rayon ariko rwose murakoze ku makuru meza cyane…
keep it up
Genda Rayon sport uri uwambere!!!!!!!!!!!!!!Mbega abafana!!!!!Urusha abafana ikipe zose zo mu Rwanda ziteranyije abazo!!!Ubundi wakomotse i bwami nawe uri Igikomangoma!Ndayikunda Rayon n’ubwo ntakireba umupira bwose ariko iyo numvise watsinze ngira akanyamuneza.
Rayon sport usibye no kugira abafana benshi ni nikipe y’imana.iyo imana ikurambuyeho ibiganza byayo ntacyo wabura.
Nanjye ndayikunda pe!numva biri no mumaraso yanjye
umuseke.rw muri abanyamwuga kabisa, uyu muntu ufotara we aribanziriza akinikurikira, mbese ni ikinege pe. Niba ntacyo bimutwaye azanshake mbimubwire turebana.
Naho Rayon Sport yo ni bayireke kuko ndayibona mu myaka itatu iri imbere nayo ivugwa ku mugabane w’Afurika, andi makipe ayitinya, kandi izo nzozi ndumva nzazikabya.
Iyo ufite gahunda,imiyoborere myiza,discipline, ntacyo utageraho,ibi nibyo twaburaga muri Rayon.Courage.
[Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
keep going ,inzira iracyari ndende yo ugtwara igikombe ubu turi mu bihe bibi cyane hasbwa imbaraga za buri mu rayo aho ari hose u isi.God bless blues
[Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
INZU BABAMO KO ARI NYAKATSI WANA!!!
Rayon ni ikipe ya gakondo kabisa turayikunda birenze urugero bimwe umuntu yumva umubiri wose tuyifiteho ama souvenir menshi cyane kuva mu bwana. rero nikomerezaho tuyiri inyuma nabana twabyaye barayikunda ubu ifite abuzukuru, abuzukuruza, nubuvivi ikibazo cy’abafana kuri Rayon cyarakemutse ariko nibitwereke itwara kiriya gikombe tuzayishimira pe
sha ni byiza kabisa, ntakuntu batatsinda, ahubwo ririya rangi ry’umuhondo riri ku inzu bazarikureho bashyireho ubururu n’umwderu gusa,
Karaha u ar right kuko iyo urebye neza amateka ya ruhago nyarwanda usanga hari isano(a positive correlation)hagati y’ubufasha leta iha amakipe n’imyitwarire yayo(performance).ibyo bigasobanurwa n’uko ntahandi amafranga ava uretse muri leta.umupira wacu nturashobora kwitunga.
TURASHIMIRA UMUTOZA ARIKO CYANE CYANE AKARERE KA NYANZA. BAKOZE IBIRENZE UBWENGE RWACU RWOSE.
Mubyu kuri niba utanywa amata ujye wemera ko ari umweru,nawe se ubusinshobora gusobanura ukuntu gufana RAYON byanjemo kandi mpamya ko atari jye jyenyine maze hari n’abkinnyi bakinir andi makipe bafana RAYON SPORT ariko cya gifu AMA-G avuga nawe urakizi,NDASHIMA Mayor Abdallah The refered Mayor!!
Yewe ntacyo mvuze kuko naba ndaguye, Rayon sport yoo!! nurusetsabagenzi.
Big up sport ray,tuko wote kabisa!
Rayon sport oye!!!!!!! muri abagabo tu!!!!
Iki nicyo bita Inyungu rusange rero. Congz. to Mayor Abdallah kandi sinshidikanya ko na Leta yacu dukunda kandi nayo Idukunda Ibirabibona ko Rayon Sport yari ikeneye gahunda Nkiyi. ntegereje kureba Evaluation y’imihigo yawe kuko iki gikorwa ni kizima rwose. Gahorane IMANA N’URWANDA.
Jyewe icyo mbashije kuvanamo ni good organization gusa, ni nacyo mbona kiyigejeje hano, naho abafana inkunga yabo ninduru gusa, ubuse iyi kipe imaze igihe kingana iki idakoza imitwe y’intoko kugikombe? abafana bari barapfuyese ubu bakaba bazutse?
Jye icyo nasaba ubuyobozi nuko bwakomeza gufasha iyi kipe, no kuyitegurira gahunda nzima mumyaka iri imbere. Abafana nabo ni ngombwa, ariko inkunga yabo nabonye ninduru zo kuri stade, ariko mumufuka wabo habamo incira.
Iyi kipe ni nziza pee, nubwo ntayifana ariko nemerako iyo idafite ibibazo tubona umupira uryoshye hano mu Rwanda. So, icyo nifuza nuko byakomeza gutya nayo igatera imbere, ibyishimo bikagera kuri bose.
wivuyemo nki mvunja
Iyo nduru kuri stade uvuga wibuke andi makipe ayifuza.ubaze neza police fc yatangiye gu complaininga.
ahhhhhhhhhhhhhhh
Njyewe icyo mbona nubundi nuko hari harabuze organisation ibereye ikipe nka Rayon gusa tugomba gushima Abdallah na bandi babigizemo uruhare kugirango Rayon ibe igeze kuri uru rwego
RAYON,AHOOO!!!!!!!!!!!!!! BYASHIMISHA BENSHI IGIKOMBE GITASHYE IWACU GUSA NTASHITI IMIHIGO TUZAYESA ,IBI NI INTANGIRO IBYIZA BIRI IMBERE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Aba rayon mutuze dufane twishime gusa bitavuze ko ufite icyo atanga atagitanga mbega byiza CECAFA igarutse mu Rda izanywe nimfura mayor wacu nu mugabo cyane ibyiza biri mbere.
iyi kipe niyo ya mbere mbi ibaho.iyo mbonye ikibara cyayo nenda kuruka
Kalisa ntabwo bitangaje kuba wanga Gikundiro kuko n’isazi yanga ahari isuku igakunda ahari umwanda cg ibishingwe(le gout et la couleur,on est discute pas)
NDAVUGA NTI RAYON HOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE GIKUNDIRO WE URASHIMISHA PE NTAHO ABAVUGA NGO URAFASHWA NA KARERE NIBAHORE KUKO AYO BAFANA AFASHWA NA RDF NDETSE NA POLICE NATIONAL BAZAKEKEKA EREGA ISHARI.COM MUNDEKERE GIKUNDIRO YANJYE IBIHANANGJYIRIZE WEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE ICYAMPA IGIKONA NKAGIFPURA BWA KABIRI BINEZERO NTABWO BIHAGIJE NKAYITA MINANI,NYANDWI,NARISISI MWARAYOBYE PE NAFANAGA GIKUNDIRO MURIHE AHO KUGIRANGO MURW3ARE IMITIMA MUTUGORE MUGARUKE IKIPE NIMWE GUSA ITUNGANYA MU RWANDA RAYON SPORT A.K.A GIKUNDIRO BASTINDE WEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE
Ndi umukunzi wa Rayon! gusa biranezeza kubona ibintu bigenda bikosoka! ubuyobozi bwa nyanza bukomereze aho!!! bunezeza imbaga nyinshi yabanyarwanda! Naho ubundi ndabona Akarere tugiye kugafata!!!!!