Digiqole ad

Rayon sports irakira Pépinière FC yagarutse, Savio akina nka myugariro

 Rayon sports irakira Pépinière FC yagarutse, Savio akina nka myugariro

Ikibuga cya Pepiniere FC cyakomorewe

Umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza mu mpera z’iki cyumweru. Ikibuga cya Pépinière FC cyakomorewe yemera kugaruka kuko yari yarasezeye muri shampiyona. Irasura Rayon sports ifite ibibazo mu bwugarizi.

Ikibuga cya Pepiniere FC cyakomorewe
Ikibuga cya Pepiniere FC cyakomorewe

Mu mpera z’iki cyumweru AZAM Rwanda Premier League irakomeza. Umwe mu mikino itegerejwe uzahuza ikipe ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona Rayon sports n’iya nyuma Pépinière FC.

Pépinière FC yari yarafashe umwanzuro wo gusezera muri shampiyona y’u Rwanda igihe cyose FERWAFA yakwanga ko izakomeza kwakirira ku kibuga cyo ku Ruyenzi ho muri Runda ya Kamonyi. Ikibuga cyari cyahagaritswe ariko ubu cyakomorewe kuko abagishinzwe basibuye imiferege y’amazi bituma kitazongera kureka.

Nyuma yo kwemera kugaruka muri shampiyona iyi kipe itozwa na Kayiranga Baptiste igomba gusura Rayon sports yugarijwe n’ibibazo muri ba myugariro.

Manzi Thierry na Senyange Yvan bafite imvune z’igihe kirekire. Mutsinzi Ange Jimmy arwaye malaria, Irambona Eric na Munezero Fiston bafite amakarita y’umuhondo atabemerera gukina.

Nkuko byagaragaye mu myitozo y’iki cyumweru, ibibazo mu bwugarizi bishobora gutuma Masudi Djuma ahitamo gukoresha Savio Nshuti Domonique nka myugariro w’ibumoso mu mukino bazakiramo Pépinière FC.

Umukino uzabera kuri stade regional ya Kigali ku cyumweru saa 15:30.

Indi mikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru

Kuwa gatanu
SC Kiyovu vs Espoir Fc (Mumena, 15h30)

Kuwa gatandatu
APR Fc vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h30)
Bugesera Fc vs Kirehe Fc (Nyamata, 15h30)
Amagaju Fc vs Musanze Fc (Nyamagabe, 15h30)
Police Fc vs Sunrise Fc (Kicukiro, 15h30)

Ku cyumweru
Etincelles vs Marines Fc (Stade Umuganda, 15h30)
Rayon Sports vs Pepiniere Fc (Stade de Kigali, 15h30)
Gicumbi Fc vs Mukura VS (Stade de Gicumbi, 15h30)

Abakinnyi bahanwe kubera amakarita
1. Mwiseneza Daniel (Mukura VS)
2. Munezero Fiston (Rayon Sports)
3. Irambona Eric (Rayon Sports)
4. Mbonyingabo Regis (Etincelles Fc)
5. Nyandwi Sadam (Espoir Fc)

Nyuma yo kugaruka muri shampiyona Pépinière FC irasura Rayon sports, umukino wa gicuti uheruka kubahuza banganyije 2-2
Nyuma yo kugaruka muri shampiyona Pépinière FC irasura Rayon sports, umukino wa gicuti uheruka kubahuza banganyije 2-2
Pepiniere FC irasura Rayon sports ifite ibibzo mu bwugarizi
Pepiniere FC irasura Rayon sports ifite ibibzo mu bwugarizi

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish