Digiqole ad

Rayon Sports FC izakina na Rivers United ku cyumweru

 Rayon Sports FC izakina na Rivers United ku cyumweru

Rayon sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona imaze iminsi yitwaye neza.

Kuri uyu wa kabiri, Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko umukino w’amarushanwa ya CAF Confederation Cup Rivers United yo muri Nigeria izakiramo Rayon Sports FC uzaba ku cyumweru tariki 16 Mata.

11 bahesheje Rayon sports intsinzi
Rayon sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona imaze iminsi yitwaye neza.

Ni umukino ubanza, uzabera mu murwa mukuru wa Leta ya ‘Rivers’ witwa Port Harcourt isaha ya saa kumi (16h00) zo muri ‘Rivers State’, hanyuma umukino wo kwishyura ukabera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe, ku itari 22 Mata.

FERWAFA yavuze ko yohererejwe ubutumwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria ribamenyesha ko umukino uzaba uba ku cyumweru, dore ko ikipe yakiriye iba ifite uburenganzira bwo guhitamo umunsi muri Weekend iba yategetswe na CAF.

Uyu mukino ubanza wari uteganyijwe kuba muri weekend ishize ku matari ari hagati ya 07 na 09 Mata, ariko uza kwimurwa kubera ko u Rwanda rwari rwinjiye mu gihe cyo kunamira ku nshuro ya 23 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubu bigikomeza.

Ikipe izarenga iki kiciro izahita yinjira mu kiciro cy’amatsinda, aho buri kipe ihageze ihabwa amadolari ya America 275,000.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • iyi rayon izarya 5-0, abakinnyi bayo ubu nta consatration ya match bafite rwose,ahubwo babashakire umupsycologue uri high abafashe kuko ntiwava muri iyi situation turimo, ngo ujye gutsinda muri Nigeria.

  • Ibyo byo burya uburyo umuntu aba ameze psychologically bishobora gutera gutsindwa
    izi match zo muri iki gihe zizajya zigora amakipe yo mu Rwanda

  • Abo basore ba Rion sports bajyerajyeze batuze mubwonko nubwo bitoroshye kubera ibibihe turimo
    na komite nayo ibabe hafi ubundi abanyarwanda twese turayifatira iryiburyo izatsinde uyu mukino

Comments are closed.

en_USEnglish