Digiqole ad

Rayon Sport yamuritse J.Marie Ntagwabira

Nyuma y’ikiganiro Ntagwabira yahise ajya gutangiza imyitozo

Muri Alpha Palace Hotel mu kiganiro n’abanyamakuru, president wa Rayon Sport Rudatsimburwa Albert niwe wamuritse umutoza Ntagwabira nk’umutoza mushya wa Rayon Sport.

Jean Marie Ntagwabira yavuzeko avuye muri Kiyovu Sport yarabimenyesheje abayobozi ba Kiyovu nyuma y’umukino wa Musanze, ati : « ngewe singenda nk’ihene, Kiyovu narayisezeye, sinari kubavamo mbatunguye kuko  Kiyovu n’ikipe twakoranye neza kandi ni ikipe nkuru »

Ntagwabira avuga ko avuye muri Kiyovu kubera ko hari ibyo batumvikanyeho cyane cyane nk’ikibazo cy’abakinnyi bake cyane mw’ikipe ya Kiyovu, akemeza ko atavuye muri Kiyovu akurikiye amafaranga muri Rayon Sport.

Mbere y'ikiganiro babanje kuganira
Mbere y'ikiganiro babanje kuganira

Mu bibazo abanyamakuru babajije bagarutse ku mutoza Jean Pierre Ernzen ngo waba ariwe wananije Ruremesha akagenda, ndetse akanirukanisha Andia Mfutila wari umaze kumvikana na Rayon Sport.

Rudatsimburwa yavuzeko Jean Pierre Ernzen ari umugabo witanze cyane mw’ikipe ya Rayon sport akabafasha muri byinshi (yaba yarishyuriye ikipe hotel ndetse n’ibyo kurya ku mafaranga ye akanayijyana kuri Match). Yavuze ko Ruremesha na Mfutila ibyo batangaje babeshyaga ndetse babeshyera Jean Pierre, ahubwo ko nka Ruremesha yamaze guhembwa nyuma ya match ya APR ntagaruke gutoza. Naho Andia Mfutila we akaba hari namafaranga yajyanye ya Rayon Sport.

Jean Marie Ntagwabira yavuzeko azaganira na Jean Pierre Ernzen akareba niba hari icyo azamarira staff technique ye, yabona ari ntacyo akazamusezerera kuko yahawe ububasha bwose muri Rayon.

Ntagwabira watoje amakipe nka APR, ATRACO na KIYOVU avuyemo, aje muri Rayon Sport azanye n’abazamwungiriza n’ubundi bakoranaga muri KIYOVU aribo Kalisa ndetse na Yves Rwasamanzi.

Kalisa na Yves Rwasamanzi bazanye na Ntwagwabira
Kalisa na Yves Rwasamanzi bazanye na Ntwagwabira

Ntagwabira akaba y’aramaze iminsi ashakishwa n’ikipe ya SIMBA muri Tanzania. Intego ya Ntagwabira ngo ikaba ari ukuba yatwara igikombe cy’amahoro ndetse no kuba yagarura Rayon Sport mu myanya ya mbere dore ko ubu igeze ku mwanya wa 6.

Bamwe mu bafana bishimira ijabo rya Jean Marie
Bamwe mu bafana bishimira ijabo rya Jean Marie
Migambi Ntagwabira Rudatsimburwa na Ernezen
Migambi Ntagwabira Rudatsimburwa na Ernezen
Ntagwabira na Albert bumva ibibazo by'abanyamakuru
Ntagwabira na Albert bumva ibibazo by'abanyamakuru

Iikiganiro n’abanyamakuru kikirangira Ntagwabira yahise ajya gutangiza imyitozo ye ya mbere nk’umutoza wa rayon sport.

Akigera ku myitozo yabanje kujya inama
Akigera ku myitozo yabanje kujya inama
Imyitozo ye yambere
Imyitozo ye yambere
Akazi karimbanyije
Akazi karimbanyije
Abafana bari baje ari benshi
Abafana bari baje ari benshi
Makenzi na Abouba bati umenya bitoroshye
Makenzi na Abouba bati umenya bitoroshye

Umuseke.com

6 Comments

  • umupira ni nka politique nta mwanzi uhoraho nta n’inshuti ihoraho Jean marie,yves,kalisa courage twongere vtwuzure ikibuga cash zizaboneka

  • Ni wowe twari dutegereje, karibu mu rayon!

  • Rayon nigaburire abakinnyi bagire kime
    naho ubundi ntakigenda bose banitse amagufa.

  • karibu jaen marie muri rayon ayo abariraga bagiye kuyahozwa mpore rayon ntukababare jaen marie yajeee

  • naze turebe ko byibuze haricyo yahindura kuri foot ya rayon

  • jean marie karibu murugo. kd natwe tukurinyuma.ABA RAYON OYEEEEEEEEEE!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish