Rayon Sport yamuritse J.Marie Ntagwabira
Nyuma y’ikiganiro Ntagwabira yahise ajya gutangiza imyitozo
Muri Alpha Palace Hotel mu kiganiro n’abanyamakuru, president wa Rayon Sport Rudatsimburwa Albert niwe wamuritse umutoza Ntagwabira nk’umutoza mushya wa Rayon Sport.
Jean Marie Ntagwabira yavuzeko avuye muri Kiyovu Sport yarabimenyesheje abayobozi ba Kiyovu nyuma y’umukino wa Musanze, ati : « ngewe singenda nk’ihene, Kiyovu narayisezeye, sinari kubavamo mbatunguye kuko Kiyovu n’ikipe twakoranye neza kandi ni ikipe nkuru »
Ntagwabira avuga ko avuye muri Kiyovu kubera ko hari ibyo batumvikanyeho cyane cyane nk’ikibazo cy’abakinnyi bake cyane mw’ikipe ya Kiyovu, akemeza ko atavuye muri Kiyovu akurikiye amafaranga muri Rayon Sport.
Mu bibazo abanyamakuru babajije bagarutse ku mutoza Jean Pierre Ernzen ngo waba ariwe wananije Ruremesha akagenda, ndetse akanirukanisha Andia Mfutila wari umaze kumvikana na Rayon Sport.
Rudatsimburwa yavuzeko Jean Pierre Ernzen ari umugabo witanze cyane mw’ikipe ya Rayon sport akabafasha muri byinshi (yaba yarishyuriye ikipe hotel ndetse n’ibyo kurya ku mafaranga ye akanayijyana kuri Match). Yavuze ko Ruremesha na Mfutila ibyo batangaje babeshyaga ndetse babeshyera Jean Pierre, ahubwo ko nka Ruremesha yamaze guhembwa nyuma ya match ya APR ntagaruke gutoza. Naho Andia Mfutila we akaba hari namafaranga yajyanye ya Rayon Sport.
Jean Marie Ntagwabira yavuzeko azaganira na Jean Pierre Ernzen akareba niba hari icyo azamarira staff technique ye, yabona ari ntacyo akazamusezerera kuko yahawe ububasha bwose muri Rayon.
Ntagwabira watoje amakipe nka APR, ATRACO na KIYOVU avuyemo, aje muri Rayon Sport azanye n’abazamwungiriza n’ubundi bakoranaga muri KIYOVU aribo Kalisa ndetse na Yves Rwasamanzi.
Ntagwabira akaba y’aramaze iminsi ashakishwa n’ikipe ya SIMBA muri Tanzania. Intego ya Ntagwabira ngo ikaba ari ukuba yatwara igikombe cy’amahoro ndetse no kuba yagarura Rayon Sport mu myanya ya mbere dore ko ubu igeze ku mwanya wa 6.
Iikiganiro n’abanyamakuru kikirangira Ntagwabira yahise ajya gutangiza imyitozo ye ya mbere nk’umutoza wa rayon sport.
Umuseke.com
6 Comments
umupira ni nka politique nta mwanzi uhoraho nta n’inshuti ihoraho Jean marie,yves,kalisa courage twongere vtwuzure ikibuga cash zizaboneka
Ni wowe twari dutegereje, karibu mu rayon!
Rayon nigaburire abakinnyi bagire kime
naho ubundi ntakigenda bose banitse amagufa.
karibu jaen marie muri rayon ayo abariraga bagiye kuyahozwa mpore rayon ntukababare jaen marie yajeee
naze turebe ko byibuze haricyo yahindura kuri foot ya rayon
jean marie karibu murugo. kd natwe tukurinyuma.ABA RAYON OYEEEEEEEEEE!!!!!
Comments are closed.