Digiqole ad

Rayon Sport 1-1 Muhanga

Umutoza wa Mukura aratunga agatoki FERWAFA

Ku munsi wa 12 wa shampionat mu mikino yo kwishyura, imikino yari itegerejwe cyane n’uwahuzaga Rayon Sport na Muhanga warangiye zinganya 1-1 ku mukino watojwe na Jean Peirre Ernezen. Naho APR ikaba yakuye amanota 3 i Huye bitayoroheye.

Rayon ituzuye kuko abakinnyi bakinaga imyanya itari iyabo, aho Abouba Sibomana yakinaga hagati muri defense kandi ubusanzwe amenyerewe kuruhande, Uwimana Abdoul yabanje nawe inyuma kuruhande rw’iburyo kandi amenyerewe nka semababa (Winger) n’indi myanya yari yahindaguritse byagaragazaga ko Rayon sport itari tayari.

Umukino wayigoye ndetse abafana bafite ubwoba ko yahatera ibaba igatsindwa na Muhanga ubu ibarizwa ku mwanya wa nyuma. Igitego cya Rayon cyatsinzwe naSerumaga Mike baherutse kugura, kishyuraga icya Muhanga yari yabanjemo, nibyo byasoje uyu mukino aya makipe yombi agabanye amanota 3.

Umutoza wa Mukura aratunga agatoki FERWAFA

I huye naho hari habereye undi mukino ukomeye wa Mukura yakiraga APR, Mukura ibanziriza Muhanga ku mwanya wa nyuma naho APR yo ikataje ku mwanya wa mbere, warangiye ari 1-0 cyatsinzwe na Mugiraneza Jean Baptiste.

Nyuma y’umukino umutoza wa Mukura Capello Richard wa Mukura akaba yatangarije umuseke.com ko FERWAFA yagize uruhare mu kugira ngo atsindwe, ngo FERWAFA yatinze gutanga uruhushya rwo gukina (licence), ku bakinnyi babiri bo hagati aribo Mukasa Alpha na Kalimba Joackim.

Capello ati,”Ntamuntu ukunda Mukura, ni gute umuntu atanga impushya zo gukina ikipe yageze mu kibuga?. Nabuze abakinnyi nkinisha hagati, nirengera ingaruka nkinishamo Lionnel usanzwe ukina mu bataha izamu.”

Umutoza wa APR Ernest Brandt ati,”Iki ntabwo ari ikibuga cyo gukiniraho umupira w’amaguru, ntushobora gukina neza ukinira ku kibuga nk’iki.”

Tubabwire ko umukinnyi Bebeto Lwamba yaje kwerekwa ikerito itukura ku munota wa 80, ubwo yakoraga ikosa benshi batamenye. Uumusifuzi akaba yatubwiye ko Bebbeto yazize gutuka umusifuzi.

Dore imikino uko yarangiye uyu munsi

 

Mukura 0- 1 v APR FC

Police FC 2 – 0 Amagaju FC

Rayon Sports 1 – 1 AS Muhanga

Kiyovu Sports 1 – 0 AS Kigali

Marines FC 2 – 0 Musanze FC

Ange Eric H.
Umuseke.com

en_USEnglish