Digiqole ad

Rayon abakinnyi banze imyitozo

Uyu munsi abakinnyi ba Rayon sport banze kwitabira imyitozo bitewe n’uko batishimiye ubwumvikane buke hagati y’abayobozi ba Rayon n’abatoza (staff) .

Amakuru agera k’umuseke.com aratubwira ko abakinnyi banze gukora imyitozo nyuma y’uko umutoza Rajab Bizumuremyi yeguye ku mwanya w’umutoza wungirije, umutoza Andy Mfutila nawe akaba atarasinya contract ndetse n’ubu akaba ataratangira akazi gashya yahawe, ariko abakinnyi yohereje bakaba batarahawe amasezerano muri Rayon. Andi makuru dukesha bamwe mu bayobozi ba Rayon aratumenyesha ko Ruremesha nawe watozaga nk’umwungiriza ngo yaba ari bugufi kwegura.

Ikibazo kikaba ahanini gishingiye ku myumvikanire mike hagati y’abatoza b’abazungu, barimo Jean Pierre Ernezen uherutse kwirukanwa mw’ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo, na staff technique isanzwe ya Rayon, uku kutumvikana bikaba bishingiye ku izanwa ry’abakinnyi bashya (Recrutement). Ubuyobozi bushya bwa Rayon bukaba bwifuza ahanini gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa naho abatoza bafatanya na Andy Mfutila bifuza gusinyisha abakinnyi baturutse hanze.

Albert Rudatsimburwa umuyobozi wa Contact FM akaba n’umufatanyabikorwa wa Rayon, yatangaje ko kuri uyu munsi aribwo baza kwicaza hamwe impande zombi ngo bakemure ibi bibazo. Hagati aho Rayon Sport ikaba ifitanye umukino na APR FC igomba kugera mu Rwanda uyu munsi ivuye muri Tunisia aho yaserewe na Club Africain.

Bikomeje gutya muri Rayon, umukino wa APR na Rayon, Rayon yazatozwa na Jean Pierre Ernezen yungirijwe n’uwo bita Maso nk’abatoza ba Rayon.

Sport

Umuseke.com

 

en_USEnglish