Digiqole ad

RAMA-Nibahabwe agaciro bakwiye.

Mu gikorwa cyo gusura urwibutso no gufasha abacitse ku icumu mu cyahoze ari komini Kibirira kuru uyu wa 3 Kamena 2011 mu karere ka Ngororero, abakozi b’ikigo gitanga serivisi z’ubwisungane bw’ubuzima  RAMA batangaza ko kugira ngo hirindwe ko jenoside yazongera kubaho no kurushaho gufata mu mugongo abayirikotse  abaturarwanda b’ingeri zose bagomba kubigiramo uruhare.

Gakwaya Innocent umuyobozi mukuru w’ikigo RAMA
Gakwaya Innocent umuyobozi mukuru w’ikigo RAMA (photo internet)

Mu cyahoze ari komini  Kibirira ho mu karere ka Ngororero kuri ubu,  ni hamwe mu hantu mu Rwanda havugwaho kuba harageragerejwe jenoside yakorewe abatutsi  mu mwaka w’1990. Iki gihe nk’uko bitangazwa n’abaharokokeye ngo abatutsi batari bake bakaba baratwikiwe abandi baricwa ari nako bajugunywa mu ruzi rwa Nyabarongo runyura muri aka karere.

Mu 1994 ubwo jenoside yashyirwaga mu bikorwa abatutsi basaga  ibihumbi 23 ukuyemo  abagiye bajugunywa mu ruzi rwa nyabarongo nibo biciwe kuri paruwasi ya Muhororo bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Kibirira ubu ruri kuvugururwa nyuma y’uko rwangijwe n’amazi y’imvura.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace  batangaza ko bugarijwe n’ibibazo bitandukanye nyuma y inzira y umusaraba bavuga ko banyuzemo mu gihe jenoside yakorwaga muri aka gace.

Kimwe n’umwe mu bacitse ku icumu witwa Vestine Abandibakobwa wo mu kagari ka Karambo muri aka karere, Kabanda Emmable wungirije uhagarariye IBUKA mu karere ka Ngororero nawe avuga ko abatutsi bo mu cyahoze ari kibirira bafite amateka yihariye mu gihe jenoside yakorwaga na nyuma yaho.

Kabanda ati  « Abatutsi bari bahungiye muri iyi paruwasi ya Muhororo babanje guterwa birwanaho aribwo hitabajwe interahamwe zo mu cyahoze ari komini gaseke, ramba, komini Satinsyi, Kivumu n’ahandi baraza barica. Nyuma yaho mu 1996 kugeza 1998 abacengezi bakomeje guhiga abatutsi. Muri make umututsi wo mu cyahoze ari Kibirira atangiye kumva ko abayeho mu 2000 no mu 2001.»

Kuri ubu nk’uko abacitse ku icumu baho twaganiriye babivuga ngo haracyari ibibazo bahura nabyo. Ibyinshi muri byo bikaba bifatiye ku bukene.

Kubijyanye n ‘izi ngorane abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari ko mini Kibirira  mu karere ka Ngororero bagaragaza, ikigo gitanga serivisi z’ ubwisungane bw ubuzima RAMA cyabageneye inkunga ya miliyoni 5 y amafaranga y ‘u Rwanda. Aya mafaranga  akaba agize icya kabiri cy amafranga aka karere kari gakeneye ngo hatunganwe uru rwibutso ku buryo buha icyubahiro abiciwe muri aka gace. Uretse inkunga y ‘amafanga yo gusana gutunganya urwibutso, ikigo RAMA cyatanze  inka 50 zigenewe abacitse ku icumu batishoboye aho ku ikubitiro hatanzwe 4 muri zo.

Aganira n ‘umuseke.com Gakwaya Innocent umuyobozi mukuru w ikigo RAMA avuga ko kimwe n’ ikigo abereye umuyobozi n ‘abandi baturarwanda bagomba gusura inzibutso  nk ‘uburyo ngo bufasha kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma jenoside yongera kubaho bigatuma banafata iya mbere mu guhangana n’ ingaruka zayo  hashyirwa imbere gufasha abasizwe iheruheru nayo.

Yagize ati « N’abana bakiri batoya bazajya bamenya ko ari irimbi ryihariye rishyinguyemo inzirakarengane za jenoside kugira ngo bitazongera kubaho.»

Icyahoze ari komini Kibirira ari naho hakomoka Leon Mugesera na Sylvestre Mudacumura kuri ubu ubarizwa mu mutwe wa FDRL, bose bakaba batungwa agatoki mu kuba ku isonga ry’ubwicanyi muri jenoside, habarurwa kuba haraguye abatutsi basaga  ibihumbi 52 ubu bakaba bashyinguwe mu nzibutso  7 harimo n’uru rwa kibirira rwasuwe n’abakozi b’ ikigo RAMA. Bakaba batangaza ko ari mu rwego rwo gufata mu mugongo abacitse ku icumu muri iki gihe cy ‘iminsi 100 yo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Johnson Kanamugire

Umuseke.com

2 Comments

  • gusura inzibutso ni bumwe mu buryo buboneye bwo kurwanya ko genocide yazongera kubaho mu rwanda,kuko niho hagaragarira ububi n’ingaruka zayo,sinzi ko hari uva mu rwibutso yishimiye ibyo yabonye,kubera iyo mpanvu bituma uhasuye aharanira ko ibyo abonye bitazongera ukundi.

  • inzibutso ni ishuri ry’amateka ku banyarwanda,kuzisura rero bituma tumenya neza aho twavuye,aho turi n’aho dushaka kujya.

Comments are closed.

en_USEnglish