Raila Odinga ari mu Rwanda
Kuri uyu wa gatatu, President Kagame yakiriye mu biro bye Ministre w’Intebe wa Kenya Raila Odinga, uje mu nama y’inzobere mu bukukungu igamije guteza imbere ubucuruzi muri aka karere.
Raila Amollo Odinga, afite impamyabumenyi muri “Mechanical Engineering” yavanye mu Ubudage mu 1970, akaba yaragiye akora amahugurwa menshi ku bijyanye n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Raila Odinga ni impirimbanyi y’umunyapolitiki uzwi cyane muri Kenya kuva mu 1982 ubwo yafungwaga n’ubutegetsi bwa Daniel Arap Moi akamara imyaka 6 mu munyururu ashinjwa gushaka gukora Coup d’etat, akaba yari umuyobozi wa Kenya Bureau of Standards.
Nyuma yo kurekurwa, mu nkubiri y’amashyaka Odinga yaje kuzamuka, bigera aho ajya mu nteko ishinga amategeko ya Kenya mu gihe kimwe na se Jaramogi Oginga Odinga hagati y’1992 na 1994 bahagarariye ishyaka rya FORD.
Odinga, 66, yaje kongera kuvugwa cyane mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2007, aho yashinjaga President Kibaki kumwiba amajwi, nyuma y’imvururu n’impfu za benshi, byaje kurangizwa na Koffi Annan wasabye aba bagabo ko bagabana ubutegetsi maze Odinga mu 2008 ahabwa Ministeri y’intebe itarabagaho muri Kenya kuva mu 1964.
Mu ubukungu, Odinga afatwa nk’inzobere bitewe n’uburyo yakuyeho imisoro ku bikomoka kuri Petrole n’ibifungurwa, bikaza kugira ingaruka nziza mu gusubiza Kenya ku murongo mwiza w’ubukungu mu gihe gito ivuye mu mvururu zikomeye.
Iyi nama y’impuguke mu bukungu iteraniye i Kigali kugeza kuri uyu wa gatatu, ikaba iri burebe uburyo ibihugu bigize East African Community byakoresha amahirwe bifite ngo biteze ubucuruzi imbere.
Usibye ibihugu bigize uyu muryango, ibindi bihugu nka DRCongo, Soudan y’amajyepfo na Ethiopia biri mu bihugu nabyo byagira uruhare runini mu iterambere ry’ubucuruzi muri aka karere.
Photos PPU
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
1 Comment
abayobozi nka paul kagame nibo bakenewe yatugejeje kuri byinshi so nge nifuje kumushimira