Digiqole ad

Rafiki iwe mu rugo, mu muziki no kugaruka kwe

Rafiki Mazimpaka araho, aracyakora muzika nubwo amaze iminsi atumvikana mu bahanzi bakomeye mu Rwadna nk’uko byari byifashe mu myaka igera ku 10 ishize. Umuseke wasuye iwe mu rugo uyu mugabo wazanye injyana yise Coga Style mu Rwanda. 

Rafiki imbere y'iwe
Rafiki imbere y’iwe

Rafiki wibukwa mu ndirimbo yakunzwe cyane nka “Tukabyine” yafatanyije na Miss Jojo, atuye ku Kicukiro mu murenge wa Kagarama, abana n’umugore we n’umwana wabo w’imfura y’umuhungu.

Mu gitondo akibyuka avuga ko ahera ku gusenga asaba Imana guhaha akaronka no kuza gutaha mu rugo amahoro avuye muri gahunda ze z’umunsi.

Rafiki uvuga ko atunzwe na muzika gusa, abyuka mbere y’abandi mu rugo akabyutsa umwana ugomba kujya ku ishuri n’umugore ujya ku kazi.

Umwanya we munini awukoresha mu gukora imyitozo yo kugorora amajwi abifashijwemo n’abamucurangira baza gukorera iyo myitozo iwe mu rugo.

Rafiki yigeze guherekeza ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’Isi muri Brazil ndetse akanatoranywa mu bari kujya muri Rwanda Day i Chicago ariko ntibishoboke kubera irushanwa yarimo ya Primus Guma Guma Super Star ya mbere.

Nyuma y’igihe atagaragara cyane muri muzika yabwiye Umuseke ko uyu mwaka wa 2015 yifuza ko utaba nk’indi kuko yifuza kugaruka mu bahanzi bakomeye.

Muri uyu mwaka aherutse gusohora indirimbo yakoranye na Dream Boys yitwa ‘Gasopo’, yatangaje ko ari gutegura ibitaramo hirya no hino mu gihugu, no gukomeza gukora izindi ndirimbo nshya zifite ubutumwa n’inyigisho ku banyarwanda.

Mu ruganiriro iwe aganira n'umunyamakuru
Mu ruganiriro iwe aganira n’umunyamakuru
Umwanya munini awumara mu rugo aho akorera imyitozo yo kuririmba
Umwanya munini awumara mu rugo aho akorera imyitozo yo kuririmba
Ni rasta uhora yamamaza urukundo n'ukuri
Ni rasta uhora yamamaza urukundo n’ukuri
Mu 2008 ubwo abanya Jamaica b'abakobwa bagize "Brick and Lace" bazaga mu Rwanda, Rafiki yari mu bihe byiza, yari mu bari hafi aho, agafoto ke na bo kamanitse muri salon
Mu 2008 ubwo abanya Jamaica b’abakobwa bagize “Brick and Lace” bazaga mu Rwanda, Rafiki yari mu bihe byiza, yari mu bari hafi aho, agafoto ke na bo kamanitse muri salon
Umuziki niwo umutunze
Umuziki niwo umutunze
Rafiki ku irembo aherekeje abari bamugendereye
Rafiki ku irembo aherekeje abari bamugendereye

Iras Jalas & Rutaganda Joel
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Peace kuri Rafiki!

  • Ni ibikambili bidasa nkuwishwe ni itabi!?

  • RAFIKI WAGIYE HE KOKO KO TWAGUKUNDAGA BITE BYWAWE WOWE
    HARABURA IKI NGO USUBIRE MUMUZIKI

  • yayaaaaaaaaa mbega umu star wambaye kambambiri zidasa kdi subu star nubushobozi hahhhaaaaa jyana coga yawe hirya ya KGL

  • Azize ibitabi no kugira ubujiji bwinshiiiii

    Uyu udashoboye kwicungira ubuzima bwe ku giti cye ntacyo dukeneye kumva cye rwose UM– USEKE.RW muge muduha inkuru z’ubaka iza mafuti nkizi muzireke.

Comments are closed.

en_USEnglish