Digiqole ad

Rafiki arasaba itangazamakuru gutekereza ku bikorwa bye muri muzika

Mazimpaka Rafiki umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya ‘Coga Style’ ndetse nawe akaza gufata akazina ka “Coga”, arasaba itangazamakuru ngo kuba ryatekereza ku kazi yakoze muri muzika nyarwanda bityo bakamuha amahirwe yo kongera kwigaragaza.

Rafiki arasaba itangazamakuru kuba ryamufasha kujya mu irushanwa rya PGGSS5
Rafiki arasaba itangazamakuru kuba ryamufasha kujya mu irushanwa rya PGGSS5

Ni nyuma y’aho mu minsi ishize Rafiki, Mano Nikoshwa na Ssgt Robert batangaje ko impamvu ibihangano byabo bitakivugwa cyane ari uko hazamutse abahanzi benshi b’abana bigatuma muzika izamo icyo bitaga akavuyo.

Bityo bigatuma n’abanyamakuru baha amahirwe cyane abo bahanzi bakiri bato kurusha abahanzi bari bamaze igihe muri muzika.

Nk’uko yabitangarije Umuseke, Rafiki cyangwa se “Coga” yasabye ubufasha itangazamakuru bwo kuba bamushyigikira muri muzika ye ndetse anasaba ko yajya mu irushanwa rya PGGSS5 riteganyijwe kuba mu minsi ya vuba.

Yagize ati “Ndasaba itangazamakuru ko ryakwibuka ibikorwa byanjye bitigeze bihwema kujya ahagaragara n’ubwo nta mbaraga byashyirwagamo ngo bigere ku banyarwanda.

Kuri iyi nshuro nifuza ko noneho twafashanya gushaka umuti wo kugira aho twageza muzika nyarwanda ku bufatanye bw’umuhanzi ndetse n’umunyamakuru”.

Abajijwe ku bijyanye n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5 riteganyijwe gutangira mu ntangiriro za Werurwe 2015, yavuze ko byaba ari inzozi kwibona mu bahanzi 10 baryitabira nyuma yo kuba yarigeze kuvuga ko iryo rushanwa rirangwa n’uburiganya.

Yakomeje agira ati “Irushanwa aho rigeze ubu, bigaragara ko noneho ririmo kugenda rirushaho kugenda neza urebye ku migendekereze yaryo ndetse n’ibihembo birimo.

Bitandukanye cyane n’irushanwa twitabiriye ku nshuro ya mbere ryari ryuzuyemo amanyanga menshi ahanini byaterwaga n’imitegurire yaryo.

Ariko ubu ubonamo aba kemurampaka “Judges” mbona bakunze gukurikirana neza imiririmbire y’umuntu ya live.

Nibaza ko noneho aho bigeze nta muntu n’umwe uririmba utakwifuza kurijyamo bitewe nuko nta n’ahantu tukibonera umwanya wo gukorera ibitaramo kubera urusaku rwabujijwe”.

Rafiki mu minsi ishize yongeye kugaragara cyane nyuma yo gukorana indirimbo n’itsinda rya Dream Boys bise “Gasopo”. Benshi mu bakurikirana muzika bakaba barakomeje gutangaza ko Rafiki agishoboye.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=JjFUJzmWL5g” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu mugabo kwa maze gusaza imburagihe ni biki yarwaye ???

    Nave hasi akoreshe imbaraga ze n’ubwejye mu mwuga arimo azatera imbere nubwo abanyamakuru bamurwanya ibikorwa bye byamuteza imbere.
    Icya mbere ni quality y’umulimo.
    Ikipe nziza erega yihesha abafana.
    Ahubwo ibyo akoze nibyo bibi bigaragara yuko atiyizeye akeneye abamwogeza !!!!

Comments are closed.

en_USEnglish