Digiqole ad

Radio & Weasel mu gitaramo kiswe Kwibohora Concert

 Radio & Weasel mu gitaramo kiswe Kwibohora Concert

Radio & Weasel bagize itsinda rya Goodlyf mu myiteguro yo kuza i Kigali

Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Radio na Douglas Mayanja uzwi nka Weasel ni bamwe mu bahanzi bagize itsinda rya Goodlyf. Kuri ubu Radio yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro y’igitaramo bafite muri iki cyumweru igeze.

Radio & Weasel bagize itsinda rya Goodlyf mu myiteguro yo kuza i Kigali
Radio & Weasel bagize itsinda rya Goodlyf mu myiteguro yo kuza i Kigali

Icyo gitaramo giteganyijwe kuba ku munsi wo kwibohora tariki ya 04 Nyakanga 2015, ngo nicyo gitaramo barimo kwitegura cyane dore ko bazifatanya n’abanyarwanda benshi kwizihiza uwo munsi.

Mu kiganiro Muyoboke Alexis uri mu bateguye icyo gitaramo yagiranye na Umuseke, yatangaje ko kugeza ubu nta mpinduka yuko icyo gitaramo kitazaba ihari. Ahubwo avuga ko abanyarwanda ari umwanya wabo wo gukomerezaho ibyishimo.

Yagize ati “Twatekereje gukora icyo gitaramo kuri iyo tariki, kubera ko ari umunsi buri munyarwanda wese aba ashaka ahantu akomereza ibyishimo.

Kuko burya mu Rwanda ntihakunze kuba ibitaramo buri munyarwanda wese aba yumva yisangamo. Bityo niyo mpamvu twahisemo itsinda rya Goodlyf ko ryazaza kudufasha gukomeza ibyishimo”.

Si abo bahanzi gusa rero bazava mu gihugu cya Uganda bazaba bahari, kuko mu bandi bahanzi bazataramana n’abanyarwanda harimo Mariya Yohana, Bruce Melodie, Charly & Nina, Urban Boys, Two 4real na Kid Gaju.

Muyoboke akomeza avuga ko Mariya Yohana ari umwe mu bahanzi yiteguye kuzabona ahagurutsa imbaga nini kubera zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zivuga ku kwibohora kw’igihugu.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizabera muri Serena Hotel i Kigali aho kwinjira bizaba ari 10.000 frw ndetse na 20.000 frw. Gusa ku muntu uzagura itike ya 20.000 frw azaba afite amahirwe yo gukomeza muri after party nyuma y’igitaramo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish