Digiqole ad

Queen Cha ashobora kwerekeza muri Infinity

 Queen Cha ashobora kwerekeza muri Infinity

Queen Cha ashobora kwerekeza muri Infinity nta gihindutse

Mugemana Yvonne umuhanzikazi mu njyana ya R&B uzwi cyane nka Queen Cha muri muzika nyarwanda, ashobora kwerekeza muri label ya Infinity mu gihe cyose yaba yubahirije ibyo asabwa.

Queen Cha ashobora kwerekeza muri Infinity nta gihindutse
Queen Cha ashobora kwerekeza muri Infinity nta gihindutse

Imwe mu mpamvu ishobora gutuma ngo agirana amasezerano n’iyo label, ni uburyo agomba guha gaciro ibikorwa bye bya muzika. Aho kuba yakora indirimbo imwe akamara igihe nta yindi arashyira hanze.

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko Queen Cha yaba yarahawe umwanya wo kwerekana icyo ashoboye ngo ahite ahabwa amasezerano ariko akabiburira umwanya.

Ibi rero byatumye ayo masezerano aba ahagaritswe ahubwo habanza kuba ibiganiro hagati y’impande zombi nubwo bivugwa ko Queen Cha yari agifitanye amasezerano na Riderman mu Bisumizi.

Umwe mu bakurikiranira bya hafi ibikorwa by’abahanzi bo muri iyo label, yagize ati “Queen Cha twagerageje kumwereka ko dushaka gukorana nawe nk’umuhanzikazi kandi ufite impano.

Ni umwe mu bahanzikazi b’abahanga ariko utarabyaza neza umusaruro w’impano afite. Ibyo rero nibyo twashakaga ko yafata umuziki nk’akazi gasanzwe kandi gashobora kumubeshaho igihe cyose”.

Mu kiganiro Queen Cha yagiranye na Umuseke, yavuze ko ibyo biganiro bihari ariko bitari byafatirwa umwanzuro. Ariko ko bidashobora gufata igihe kinini.

Infinity ni imwe mu mazu afitanye amasezerano y’imikoranire n’abahanzi. Bamwe mu bahanzi bari muri iyo nzu, ni itsinda rya Active na Buravani.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ahaaa

Comments are closed.

en_USEnglish