Digiqole ad

Punjab mu Ubuhinde bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Muri Leta ya Punjab, ruguru mu gice cy’uburengerazuba bw’Ubuhinde gihana imbibe na Pakistan, mu gikorwa cyateguwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga kuri Kaminuza ya  ’Lovely Professional University’’ kuwa 13 Mata habereye ibikorwa byo gusoza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Punjab mu majyaruguru y'Ubuhinde
Punjab mu majyaruguru y’Ubuhinde

Ibikorwa by’urugendo rwo kwibuka rwakurikiwe n’ibiganiro bitandukanye byerekeranye no kurwanya Jenoside.

Ihuririro AMPLE Foundation rigizwe n’abanyehuri b’abahinde nabo bafite munshingano kurwanya Genocide bifatanije n’abanyeshuri b’abanyarwanda muri iyi mihango.

Mu biganiro byatanzwe hasobanuwe uko Jenoside yakorewe abatutsi  yateguwe, uko yashyizwe mubikorwa ndetse hanavugwa aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye.

Umuyobozi ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri muri iyo Kaminuza, wari uhagarariye ubuyozi bwa kaminuza yashimiye abanyeshuri kuba bakomeje umugambi wo kurwanya Jenoside ku isi.

Mu butumwa bwohererejwe uyu muhango wabereye Punjab,  Rwamucyo Erneste uhagarariye u Rwanda mu Buhinde yasobanuye ko imyaka 20 atari myinshi kuko ibikomere, ihahamuka ndetse n’ibindi bikiboshye imitimya y’abarokotse Jenoside ku buryo wakeka ko Jenoside yakozwe ejo hashize. Mu butumwa bwe ashimira abifatanije n’u Rwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka

Ubwo butumwa bugira buti “kwibukwa ku nshuri ya 20  ni uburyo bwo kwereka umuntu ku giti cye n’umuryango rusange w’abatuye isi ko Jenoside ari ishyano ridasanzwe kandi ko idakwiye kongera ukundi.”

Ubu butumwa kandi bwakanguriraga buri wese kubishyira mu nshingano ko Jenoside idakwiye kureberwa aho irimo itegurwa cyangwa ishyirwa mubikorwa ku isi.

Walk to Remember i Punjab
Walk to Remember i Punjab
Mu kadomo gatukura ni ahari Leta ya Punjab
Mu kadomo gatukura ni ahari Leta ya Punjab

ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish