Digiqole ad

Prosper Higiro yatorewe kuyobora ihuriro ry’inteko zishinga amategeko z’ibihugu 11

Mu nama yabereye I Kampala  y’ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko z’Ibihugu bigize International Conference on the Great Lakes Region, hemejwe ishyirwaho ry’urwego rushya kandi ruhoraho rwa Executive secretariat ruzagira icyicaro i Kinshasa. Hon. Prosper Higiro niwe watorewe uyu mwanya.

Prosper HIGIRO
Hon.Prosper HIGIRO yahagarariye Akarere ka Kirehe muri Senat kuva mu 2004

Iri huriro rikaba rigizwe n’ibihugu 11 aribyo: Angola, Burundi, République Centrafricaine, RDC, Rwanda, Ouganda, Tanzanie, Congo Brazaville, Soudan, Zambie na Kenya.

Ku munsi w’ejo, Bwana Prosper Higiro yatowe n’abahagarariye ibihugu byabo muri iyi nama , akaba yaratorewe manda imwe imara imyaka itatu.

Nkuko amategeko y’iri huriro abiteganya umuntu ashobora kongera gutorerwa indi manda ariko inshuro imwe gusa. Akaba azagira icyicaro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Aganira n’abanyamakuru, Hon. Higiro yatangaje ko inshingano ye y’ibanze ari uguhuza imbaraga kw’inteko zishinga amategeko z’ibi bihugu 11 biri muri iri huriro, ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hibanzwe nanone kurikorerwa abagore.

Yakomeje atangaza ko azasaba ihuriro kwita cyane ku mutekano ndetse hakitabwaho isesengurwa ry’ingengo z’imari hanasabwa Leta z’ibi bihugu kuzishyira mu bikorwa.

Prosper HIGIRO yavutse 1961,yabaye Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda. Muri Nzili 2010 Bwana Higiro Prosper yari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ahagarariye ishyaka abereye umuyoboke rya PL, ntiyabashije gutorerwa umwanya yiyamamarizaga,  yatowe n’abantu 68,235 bangana na 1.37%  nkuko byatangajwe na Komisiyo y’amatora.

NKUBITO Gael
UM– USEKE.COM 

3 Comments

  • Congz! ni intambwe ishimishije, Imana izamufashe mu byo azakora byise.

  • Congs Hon.Prosper

  • congratulation to Hon. prosper, turizera ko rwose imirimo atorewe azayikora neza nta shiti, dore ko ubushobozi bwo abufite ndetse nta n’uwashidikanya ko ari inyangamugayo, akazi nkaka akaba rero yari akamazemo igihe, akaba ariyo mpamvu dufite ikizere ko azateza imbere ibi bihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish