Property and Home Expo yafashije urubyiruko kubona akazi
Ubuyobozi bw’abateguye Imurika gurisha ryiswe Property and Home Expo riri kubera muri Camp Kigali kuva tariki ya 16-19 Werurwe buratangaza ko ryagize uruhare mu guha urubyiruko akazi k’igihe gito ariko ko amafaranga ruzahakura azarufasha kwikenura mu bintu runaka. Urubyiruko rwahawe akazi muri iri murika kandi rwabonye uburyo bwo kumenyana n’abatanga akazi.
Muri iri murika gurisha hagaragaramo ibikoresho by’ubwubatsi, ibikoreshwa mu ngo no mu nzu zikorerwamo imirimo itandukanye birimo ibyakorewe mu Rwanda no mu mahanga.
Ikigo UAP Insurance yateguye iri murika gurisha ivuga ko ryabaye uburyo bwiza ku rubyiruko bwo guhura n’abatanga akazi bityo bakaba bamenyena bikazatuma bamwe bagahabwa mu bihe biri imbere.
Ngo bishimira kuzana ibikoresho byabo mu rwanda kuko baba bizeye kuzabona abakiliya kandi bikagurirwa mu mutekano wose kuko u Rwanda rutekanye.
Ikindi gishishikaje kiboneka muri ririya murika gurisha ni ibikoresho bikorerwa mu Rwanda.
Kimwe muri bindi byinshi ni ibikoresho bikorwa mu bisagazwa by’ibyatsi byeraho umuceri.
Ibisigazwa by’ibyatsi babishyira mu mashini ikabikanjakanja yarangiza ibisigaye ikabiteranya ikabikoramo ikintu umuntu yakwita urukuta cyangwa triplex gikoreshwa mu gukora isakaro cyangwa inkura z’inzu bimukana.
Ibi bisigazwa kandi ngo bikorwamo isaso.
Ibisigazwa by’umuceri n’ingano henshi mu Rwanda biratwikwa kandi nk’uko wabyibonera ugeze muri iriya’ expo’ ari ibikoresho bishobora kubyazwa umusaruro.
Iri murika gurisha kandi ngo ni umwanya wo kugaragaza ibikoresho byabyazwa umusaruro ariko bidahabwa agaciro.
Umwe mu rubyiruko rufite akazi muri ririya murika gurisha witwa Munyaneza Eric yavuze ko uretse kuba afitemo akazi ahubwo ngo byamuhaye uburyo bwo kumenyana n’abakoresha benshi.
Ati: “ Urabona ko iyi Expo yitabiriwe n’amakompanyi yo hanze y’u Rwanda menshi kandi ntashobora kuzana abakozi bayo bose hano bityo nitwe duhabwa akazi.
Iyi Expo yitabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwize iby’ubwubatsi bityo ruzakoresha ubu buryo kugir ngo rumenyane n’abakoresha bityo mu gihe kiri imbere hazabeho imikoranire irambye iganisha ku kazi.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW