Digiqole ad

Production iri hasi nizo nzitizi ku iterambere rya muzika mu Rwanda

 Production iri hasi nizo nzitizi ku iterambere rya muzika mu Rwanda

Rwema Denis umu Dj w’umunyarwanda wabigize umwuga ukorera MTV Base

Mu Rwanda benshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye na muzika, bavuga ko nta bahanzi u Rwanda rufite bashoboye. Nyamara ngo ikibazo si abahanzi ahubwo ni abakora production nkuko bitangazwa na bamwe mu bahanzi ndetse n’aba Djs.

Rwema Denis umu Dj w'umunyarwanda wabigize umwuga ukorera MTV Base
Rwema Denis umu Dj w’umunyarwanda wabigize umwuga ukorera MTV Base

Rwema Denis ni umu Dj w’umunyarwanda wa bigize umwuga ukorera Television mpuzamahanga ya MTV Base. Avuga ko indirimbo zo mu Rwanda impamvu zidatambukaho ari imbaraga nke indirimbo iba ifite atari ikibazo cy’abahanzi batazi kuririmba.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Denis yasobanuye ko urwo rujijo ruri mu bantu ruvuga ko abahanzi nyarwanda batazi icyo bashaka atari byo. Ahubwo ko abakora production aribo bafite ikibazo.

Yagize ati “Si uko u Rwanda nta bahanzi rufite bazi kuririmba cyangwa se ngo babe barananiwe gukora indirimbo zacuruza. Oyaaaa!!!ahubwo ikibazo kiri muri production.

Hari ibintu byinshi indirimbo kugira ngo itambuke kuri MTV iba yujuje. Ariko iyo tugerageje gukina indirimbo zo mu Rwanda bisaba kugira ngo wongere volume irenze ikigero izindi zikinirwaho.

Ugasanga rero ni akandi kazi urimo guha uri ku buhanga bw’ibyuma kuko abanyamahanga buri kintu cyose bakibona nk’akazi”.

Denis akomeza avuga ko kuba umuhanzi w’umunyarwanda akora na buri kintu cyose biri mu bituma yaba Audio na Video akenshi biza bitameze neza.

Yagize ati “Ubundi ntabwo umuhanzi yakabaye yandika indirimbo, ajye muri studio ayiririmbe, nirangira ajye no muri promotion yayo.

Ibyo byose byakabaye bifite abantu bakorana nawe bagerageza kumuba hafi muri ibyo bikorwa. Kuko iyo afite ibintu byinshi mu mutwe ntabwo akora kimwe neza.

Ikindi ugasanga indirimbo irarangiye ahise abwira Producer ngo agire vuba ayimuhe ayijyane ku ma radiyo ikinwe. Ibyo byose bituma igihangano kititabwaho uko byagakwiye”.

Kuri twitter ya MTV Base yererekanywe
Kuri twitter ya MTV Base yererekanywe

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish