Digiqole ad

Producer Fazzo asanga kutiyungura ubumenyi bituma umwuga wabo udindira

 Producer Fazzo asanga kutiyungura ubumenyi bituma umwuga wabo udindira

Fazzo yemera ko gukora ubushakashatsi k’ukuntu abandi batunganya muzika byatuma batera imbere

Kuri uyu wa Gatandatu Producer Fazzo wakoreraga mu nzu itunganya muzika ya Touch Records yabwiye Umuseke ko kimwe mu bintu bituma badatera imbere ku kazi bakora ari uko muri rusange abakora umwuga wo gutunganya muzika( Producers) batiga ngo bamenye ibibera ahandi bityo babishyire mu bikorwa batere imbere.

Fazzo yemera ko gukora ubushakashatsi k'ukuntu abandi batunganya muzika byatuma batera imbere
Fazzo yemera ko gukora ubushakashatsi k’ukuntu abandi batunganya muzika byatuma batera imbere

Uyu musore watangiye production ku gihe cya ba Meddy na The Ben yameza ko burya ubwenge burahurwa bityo ko kugira ngo umwuga uwo  ariwo wose utere imbere bisaba ko abawukora bigira ku bandi kuko nta mugabo umwe.

Fazzo yatubwiye ko ikindi kintu gituma muzika na production bidatera imbere ari uko hari bamwe mu bahanzi bazana amagambo y’indirimbo hanyuma bagategeka ba ‘producers’ kuyashyira muri muzika cyangwa se kuyaha beat ariko ikoze nabi.

Mu magambo ye yagize ati: “ Mu mwuga wanjye nasanze hari abahanzi ntavuga amazina baba bashaka ko producer akora ibintu bidahuje n’ubunyamwuga bitwaje gusa ko bishyura amafaranga menshi.”

Ku bwa Fazzo ngo ibi bituma hari bamwe babipfa n’abahanzi ariko ku rundi ruhande ngo hakaba n’abemera kubikora ariko bakibonera agafaranga.

Kubwa Fazzo ngo kugira ngo ibibazo biri mu bahanzi, ba producers n’abanyamakuru bigabanyuke kandi mu buryo burambye ni uko hakwigwa uburyo bwo gushyiraho ihuriro rihuza bariya bose, bakajya bicara bakigira hamwe icyakorwa ngo batere imbere bose nk’abantu bahuje umwuga.

Fazzo azwi muri Touch Records aho yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo na Jay Polly watwaye PGGSS IV.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish