Digiqole ad

PGGSS ku ncuro ya kane iraje

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), rimwe mu marushanwa ahuza abahanzi baba bakunzwe mu Rwanda rigiye kuba, bizaba ari ku ncuro ya kane. Buri muhanzi aba ategereje kureba ko yaza mu bahanzi 10 bazitabira icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Riderman, amaze kwegukana PGGSS3 yarapfukamye ashimira Imana.
Riderman, amaze kwegukana PGGSS3 yarapfukamye ashimira Imana.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ritegurwa n’ikigo gitegura ibitaramo cya “East African Promoters” ku nkunga n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘BRALIRWA’, ibicishije mu kinyobwa gikundwa na benshi “Primus”.

Martine Gatabazi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’uruganda ‘BRALIRWA’ yabwiye Umuseke ko PGGSS IV igiye kuba mu minsi ya vuba gusa ko amatariki yo gutangira ataramenyekana.

Yagize ati “Nibyo koko Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane igiye gutangira, gusa ntabwo turashaka gutangaza igihe rishobora gutangirira gusa ni vuba aha muzabimenyeshwa.”

Martine Gatabazi, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Bralirwa.
Martine Gatabazi, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Bralirwa.

Mu gihe abahanzi n’abakunzi babo baba bategereje kumenya amakuru y’igihe cyo gutora abazaryitabira, ngo bishoboka ko muri uyu mwaka igihe cy’amezi atatu abahanzi bamaraga bakora ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu gihugu kiziyongera.

Mu mwaka wa 2011, ubwo iri rushanwa ryatangiraga ryegukanwe n’umuhanzi wa R&B na Pop, Tom Close, 2012 ryegukanwa na King James, undi muhanzi wa R&B, Pop na Afro-beat naho mu mwaka ushize ryegukanwa n’umuraperi Riderman.

PGGSS imaze iki ku gihugu?

Iri rushanwa rimenyekanisha kurushaho ikinyobwa cya PRIMUS, rikamenyekanisha kurushaho umuziki w’u Rwanda ndetse n’abawukora, muri iri rushanwa hakorwa ubucuruzi butandukanye cyane cyane bwa PRIMUS aho igihugu nacyo kiboneraho imisoro itandukanye igira umumaro mu kubaka ibikorwa remezo by’igihugu.

Iri rushanwa ariko kandi rituma igihugu mu bice byose byacyo aho rigera abantu bidagadurana n’abahanzi baba bakunzwe cyane mu gihugu, aha bakababona imbona nkubone kandi ku buntu.

DSC_0141
Imbaga y’abanyarwanda ibona ibyishimo ku buntu

Iri rushanwa rikunzwe cyane ritanga imirimo ku bantu batandukanye biganjemo urubyiruko mu gihe riba riri kuba.

Usibye ibihembo bifatika bihabwa abegukanye iri rushanwa, ndetse n’ibihembo by’amafaranga ashyirwa mu bahanzi baryinjiyemo, iri rushanwa riha akazi urubyiruko rw’aho ruba rugeze mu gihe cyo gutegura aho rizabera kuko hubakwa, ndetse n’ibindi bitanga akazi kuri bo.

DSC_0191
Abahanzi babona umwanya mwiza wo kwiyereka abakunzi babo mu ntara zose
DSC_0360
PRIMUS, ikinyobwa kitiriwe iri rushanwa ubu kigaragara no mu icupa rishya kuryigurira bishobokeye benshi kurushaho

 

Muri uyu mwaka ni uwuhe muhanzi uha amahirwe yo kwegukana PGGSS IV?

Photos/Plaisir MUZOGEYE

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Wow nibyiza, ariko noneho bashiremo abahanzi basha, like TBB, BRUCE MELODY, UNCLE AUSTIN ETC…

    • Claire TBB yo kabisa nisimbure dream boys

  • Urban boys, TBB, JAY POLLY, KNOWLESS

  • Birashimishije kuba iryo rushanwa rigarutse iwacu , abashinzwe gutoranya abahanzi ku rutonde bazashishoze neza,bitazongera gushora itiku mubahanzi bacu nko mu bindi byiciro byabanje. Murakoze. Ndi i Musanze.

  • jay polly naburamo bizaba ari bibi cyane rwose bizaba bibishye kimwe na green p nawe yarakoze kabisa

  • Urban Boys,Knowless

Comments are closed.

en_USEnglish