Digiqole ad

‘Prime’ z’abakinnyi b’ikipe y’igihugu zigiye kongerwa

Umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Gasingwa Michel yatangaje ko ubu bari muri gahunda zo kongera uduhimbazamusyi twahabwaga abakinnyi bakinira ikipe y’igihugu cyane babizi ko utwatangwaga tudahagije.

Abagiye mu butumwa bw'ikipe y'igihugu agahimbazamusyi kabo kaba kagiye kongerwa
Abagiye mu butumwa bw’ikipe y’igihugu agahimbazamusyi kabo kaba kagiye kongerwa

Ibi Gasingwa akaba yaraye abitangarije mu kiganiro abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bagiranye n’abanyamakauru kuri uyu wa kabiri.

Twegereye abakinnyi bo mu ikipe y’igihugu kugirango twumve uko batekereza ku kibazo cya Prime”. Hari ibyahozeho gusa biza kugenda bigabanuka biturutse mu bakinnyi ubwabo cyangwa se abari babahagarariye. Natwe tubona bidahagije(Primes) ugereranyije n’ibindi bihugu“.

“Twaganiriye na minisiteri kugirango turebe umuti twafata kuko byose biva mu bushobozi bwa Minisiteri ndetse na Ferwafa cyane ko nta muterankunga tugira”.

“Minisiteri kugeza ubu ni yo yari ifite inshingano zose ku bijyanye n’ikipe y’igihugu ndetse n’ibyo byose by’ama Primes”.

“Ibyo byari byaravuyeho bimwe na bimwe hari ibyo twemeye ko bishobora gusubiraho n’ubwo Atari mu rugero rw’uko byari biriho mbere bitewe n’ubushobozi buhari ubu ngubu”.

Ubwo Minisitiri ufite imikino mu nshingano ze Protais Mitali yabazwaga kugira icyo avuga ku kuba ubuke bwa Primes zihabwa abakinnyi bakinira ikipe y’igihugu bwatuma hari abashobora kutaza kuyikinira cyane cyane abakina hanze, Minisitiri yari yavuze ko abanyarwanda batakwigereranya n’abanyaburayi kandi ko abakinnyi b’abanyamahanga bakinira u Rwanda ari abacancuro.

Ikipe y’igihugu ubu iri kwitegura umukino na Mali tariki ya 24/3 mu rwego rwo gushaka tike yo kujya mu gikombe k’isi kizabera muri Brazil.

© RuhagoYacu.com

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nibabahe nubundi uwariye niwe urya, ariko icyo bayabahera ntacyo tubona!
    CECAFA se? CAN se? umukino wa gicuti batsinze se? yewe Kagame we genda ufite byinshi bikubangamira
    nk’izi kipe z’ibihugu baha akayabo ko gupfa ubusa, bagiye bayihera abano bo muri za Academy bari kuzamuka
    aho kuyaha Karekezi na Ndoli basi gusukuuma!

  • ibyo byarushaho ku byiza
    bage bagaha abakinnyi bashoboye

  • NGO PRIME IHABWA AMAVUBI NTUHAGIJE UGERERANIJE N’IBINDI BIHUGU IBIHE? ARIKO BAJYE BIBUKAKO N’UMUSARURO BATANGA UDAHAGIJE UGERERANIJE N’UWIBINDI BIHUGU KUKI BAGERERANYA PRIME NTIBAGERERANYE UMUSARURA KANDI BAZIKO AGAHIMBAZA UMUSHYI KAVA MUNGASIRE? UBU SE BABAHE NKAYAHAWE NIGERIA YATWAYE ICY’AFRICA? OYA UDAKORA NTAKARYE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish