Digiqole ad

Président Obama asuhuza ibiganza 65.000 ku mwaka

Ni mu bushakashatsi bwakozwe n’urubuga rw’amakuru Business Insider ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho berekanye ko nibura Perezida Barack Obama wa USA ashobora kuba ari we mu perezida usuhuza ibiganza byinshi ku mwaka, ibiganza 65 000.
Umwanditsi mukuru w’urubuga  Business Insider, Henry Blodge yasuye Maison Blanche maze kuri iyi ngingo yegera uwahoze ashinzwe imiyoborere muri presidence, asubiza ko ngo nibura perezida wa USA asuhuza ibiganza hagati y’ 100 na 250 ku munsi .

Barack Obama asuhuza
Barack Obama asuhuza

Ibisobanuro by’aba bantu bose ngo ni uko hari igihe President wa USA bimusaba guhura n’abantu ibihumbi byinshi kandi asabwa kubakora mu ntoki bose. Aha umunyamakuru Henry Blodge  yatanze urugero rw’ igihe Perezida ajya gusura ishuri rya gisirikare ry’i West Point aho ngo aba asabwa gusuhuza umuwofisiye wese. Ni ukuvuga ibiganza  1200. Gusa nyine ibi si buri munsi kuko hari nk’iminsi Barack Obama yigumira ku gicumbi cye i Camp David ntagire umuntu n’umwe yakira umunsi ukira.
Ku bw’uru rubuga ngo ubwo niba Perezida asuhuza hagati y’ibiganza 100 na  250 ku munsi (ari byo moyenne ya 175), bivuga ko muri make ahura n’abantu bakabakaba  64 875 nk’uko nyine Henry Blodget yabyanditse kuri Business Insider. ku bwe kandi ngo ibyo byerekana ko President azarangiza mandat y’imyaka 4 asuhuje abantu 255 500 ari byo nyine bivuga abantu 65 000 ku mwaka.
Dukuzumemyi Noel

Umuseke.com

1 Comment

  • yaragowe kuba perezida si ibintu

Comments are closed.

en_USEnglish