Digiqole ad

President Mugabe yatorewe kuyobora African Union

Abakuru b’ibihugu bari mu nama y’Umuryango w’Africa yunze ubumwe iri kubera Addis Abeba muri Ethiopia, batoreye President wa Zimbabwe Robert Mugabe kuba umukuru w’uyu muryango akaba asimbuye President wa  Mauritania Mohamed Ould Abdel Aziz.          .

President Mugabe agiye kuyobora Africa yunze ubumwe
President Mugabe agiye kuyobora Africa yunze ubumwe

Abatishimiye itorwa rya Mugabe baravuga ko Mugabe gutorwa kwe  bizatuma uyu muryango uta isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

President Mugabe ubu wujuje imyaka 90 y’amavuko aherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu cye ariko abamurwanya  bamushinjije ko yibye amajwi.

Kuri Twitter, President Mugabe yanditseho ko ‘umutungo w’Africa ugomba kuba uw’Abanyafrica gusa’.

President Mugabe yafashe ubutegetsi muri 1980 ubwo yari ayoboye ingabo zari zifatanyije nawe mu ishyamba.

Ishyaka rye ZANU-PF kuva icyo gihe niryo riyoboye Zimbabwe kugeza na n’ubu.

UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Congrats Mr. President.
    Abatishimye bazimanike. Abatazi kwihesha agaciro ibyo ukora ntibazigera babyumva bityo rero ntibazanabyemera.

    Ni byiza ko bagenzi bawe bamaze kumva icyerecyezo ufitiye Abanya Afrika.

  • Umuntu wimyaka 90 agira ikihe kerekezo koko, uretse kwitwaza akabando harikindi aba ashoboye, afria we

    • Epra,cyereka nkawe washaje utaranakura,naho ubundi MUGABE numugabo ntacyo wamunenga.

    • George Washington yayoboye USA afite imyaka ingahe? ukekako abapresident ba africa bayobewe imyakaye? imyaka afite niyo ituma azi ibyo utaziho nagakeregeshwa knd abatabizi mwicwa nokutabimenya koko!!!!!

  • Afurika warakubititse, ubu koko uriya niwe babonye ko yagira icyo atezaho imbere uyu mugabane wacu wagowe? ku myaka 90 !!!!

  • uyu mukambwe ibitekerezo bye ni sawa ntashaka agasuzuguro k’abazungu, ariko se ko igihugu cye cyasubiye inyuma cyane ubwoooo.reka tubitege amaso.

  • ABANYA AFIRIKA BAZAHORA ARI ABANYA AFURIKA, IGIHUGU CYE KIRAMUNANIYE NONE NGO AFURIKA, UBU AFURIKA NAYO IGIYE KUJYA IJYA KUGURA UMUGATI YITWAJE INGOROFANU!

  • Ubwo yari yiyamamazanye na bande?

  • Afurika warababaye afurika warakubititse peeh! Mugabe kweli ese aya aba ari amatora yiyamamaje cg bakoze kwamamazwa n’abandi bayobozi bagenzi bee sha ntacyo mugabe yatugezaho kabisa.

  • Agahomamunywa.

  • SINJYA NSHYIRAHO COMMENT ARIKO NONEHO KWIHANGANA BIRANANIYE PEEEE !!!! ARAHANDI NABAMUTOYE BOSE BAKAGOMBYE KWEGURA KUKO UMUNTU WIMYAKA 90 AJYA MUKIRUHUKO KIZABUKURU,

  • Abagabo b’ abanyafrika bagize icyo bakora ni aba pionniers de l’ independance y’ ibihugu byabo nka ba Kwame Nkrumah, Leopold S Senghor, Julius nyerere, Gerigora KAYIBANDA, Jomo Kenyatta, , Houphuet Boigny n’uwaje abaheruka NELSON Mandela !!! Ab’ ubu ni amasiha gusa gusa !!!!! Ubonye n’ ejobundi izo ngirwa-prezida z’ africa zitererane Moammar Khadafi washakaga ubwigenge bw’ Africa kandi abenshi muli zo yarazifashije aziha amakashi n’ ibindi igihe yari akiriho !!!!

    After Moamar Khaddafi, in n’ y a pas et il n’ y aura plus de Leader Panafricaniste de grand calibre !!!!!! Guetaga amaboko, guhakirizwa, gusahuraimitungo yabo bajya kuyibitsa mu mahanga kwa RUGIGANA !!! Puuuuuuuuuuuuuuuuuuu !!! Africa yaravumwe !!!!!!!!!

    • Ukuri!!! Kweri nta soni ngo kayibanda yari pioneer? Icyakora ntawakurenganya kuko ubwo nawe uri muri babandi barira kuko batarangije kwica abatutsi bose! ICyakora umenyeko ntacyo uvuze kuko tukumviye ubusa disi! uziko kayibanda uretse kumenywa nawe nta muntu umuzi hanze y’urwanda we kasiya. ahubwo urishongora ugatuka abantu babagabo ngo ni amasiha kuko batica nka ba kayibanda? yari akwiye kurishwa umunyu nkuko byagenze! Nuko se da wowe uvuga ngo uwo kayibanda wawe yari pan africanist? kuki independence yabonetse abantu akaba aribwo bahunga?

      • nanubu bacyahunga. ab’ubu se nabo bahunga Kayibanda? umutwe umwe wifasha gusara gusa.

    • shiiiiiiiiiiii.funga umunwa wawe.Kayibanda koko??????L’imbecile wamaze abantu???

  • @Ukuri: Abakuri hafi bagushakire abaganga bavura indwara zo mu mutwe bagufashe! Kayibanda yabaye ” umugabo” kuko yatangije kwica abatutsi mu Rwanda ? Ubwigenge yabuharaniye ryari ko ibyo yakoze ari Ababiligi na Perraudin babaga aribo babikora batanagamije na busa ko u Rwanda rwigenga ? Tubwire umubare w’ababiligi bari ba Ministres be ?! Nta soni mugira koko!

  • @ UKURI : uransekeje ndatembagaye !!!

  • that politics,ntawe ukundwa na bose kdi nta wangwa na bose……………

  • Ariko mwabaye mute koko ??? Wowe uvuze ngo KAYIBANDA yatumye impunzi zibaho , ubuse abanyarwanda baruhunze atakiriho cg na nubu baruhunga baba Abahutu cg Abatutsi ni KAYIBANDA ubitera ???? Mwabishaka mutabishaka, u RWANDA ni REPUBLIKA kandi rufite igihe n’ abatumye ruba iyo Republika yacu y’ U RWANDA !!!! Niba ibi ubihakanye, kuki U RWANDA RUTAKOMEJE KWITWA ROYAUME, RUKABA RUYOBORWA NA PREZIDA ATARI UMWAMI ????? Keretse rero niba mutakirwita Republika, mukaba muli munzira zo kurusubiza Umwami KIGELI NDAHINDURWA !!!!!

    Ahubwo numva arimwe mwataye umutwe kuko muba mu kintu (REPUBLIKA) namwe mutemera !!!! Muli macye , ntimuzi iyo muva niyo mujya, ariko murabeshyera ay’ ubusa KUKO AMATEKA AZABISHYIRA MU MYANYA YANYU !!!! MENTEZ !!! MENTEZ !!! MAIS L’ HISTOIRE VOUS RATTRAPERA !!!!!!!

  • Ariko harababa babonye umwanya wo gutangaza akobahatse! Nkubwo ko twavugaga ibya mugabe ibya kayibanda nibyo kwica abatutsi muba mubizanye mute? Mushobora guhana rendezvous mukareka kutuvangira. Reka nivugire ibyamugabe, ese buriya niwe ishoboye kurenza abo barikumwe! Ese niwe ushobora kugaragaza isura nziza ya Africa ! Njye siko mbibona ariko ntacyo nabikoraho nyine!

Comments are closed.

en_USEnglish