President Museveni ntiyumvikanye n’abarimu ku kibazo cy’umushahara
Mu gihugu cya Uganda, abarimu barasaba ko umushahara wabo wazamurwa, ariko perezida w’icyo gihugu Yoweri Kaguta Museveni ntabyumva kimwe nabo, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru daily monitor.
Mu nama yahuje ihuriro ry’abarimu n’abayobozi babo, kuri uyu wa Gatandatu no Kucyumweru, abarimu bifuzaga ko nibura umushahara wazamurwaho nibura 40%, muri iyu mwaka, ubundi umwaka utaha bakaba bakongera kuzamura ho 60% by’imishahara.
Bamaze gukora inyigo y’izamurwa ry’imishahara, ihuriro ry’abarimu n’abayobozi babo, bagiye kubonana na Museveni ngo bamugezeho icyifuzo cyabo, ariko yabateye utwatsi, ko ibyo Atari ibibazo bishobora gukemuka ako kanya. Nyuma yo kwakira ibibazo by’izamurwa ry’imishahara bisaga 100, Museveni yabirekeye Minisitiri Kabakumba Masiko, ngo akomeze abikurikirane.
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’ihuriro ry’abarimu Teopista Birungi, ngo bazakomeza kubyigaho nk’abayobozi barebe icyakorwa, bakaba bazongera guhurira hamwe kuri icyo kibazo ku itariki ya 20 Nzeri 2011, nyuma yo gukurirwa inzira ku murima na Museveni, ko ibyo bitahita bikemuka.
Umuseke.com
3 Comments
Kuzamura imishahara ni byiza ariko ntabwo biba mu kirere hagomba inyigo z’abashinzwe imari .gusa bihangane
Ariko bamenye ko kuzamura imishahara, bigira impact kuri Economy! utabyitondeye wabona inflation ukuntu izamuka n’igihugu kikazahara!
JYE NUMVA AHO KUZAMURA IMISHAHARA LETA YAREBA IZINDI “SERVICES” ITANGA; KWIGIRA UBUNTU KU BANA BA MWARIMU, GUHABWA IMODOKA, MOTO, UDUHENE KURI MAKE, ETC
Comments are closed.