Digiqole ad

President Kagame yemeje ingingo z’itegeko zemera gukuramo inda ku mpamvu zimwe na zimwe

Mu ntangiriro z’uyu mwaka hari impaka ku ngingo zigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha zemeraga gukuramo inda ku mpamvu zimwe na zimwe.

President wa republika yemeje ingingo zo mu gitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda ku bijyanye no gukuramo inda
President wa republika yemeje ingingo zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ku bijyanye no gukuramo inda

 

Izi mpamvu zitari zishyigikiwe n’inzego z’abanyamadini na sosiyete civile, ni impamvu zikubiye mu ngingo y’165 y’amategeko ahana gukuramo inda, zemeza ko umugore cyangwa umukobwa yakuramo inda bishingiye;

1° kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu.

2° kuba yarashyingiwe ku ngufu.

3° kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

4° kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

Nyuma yo kunyuzwa mu nteko ishinga amategeko, President wa republika yaje gusinya yemeza izi ngingo zigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Mu itegeko N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 ryasohotse mu igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda cyasohotse mu igazeti ya Leta nº Special yo kuwa 14 Kamena 2012, mu kiciro cya gatanu hasobanurwa ku mategeko ahana gukuramo inda.

Ingingo z’162, 163 n’164 zishimangira ibihano ku muntu uzakuramo inda n’uzabigiramo uruhare, naho ingingo y’165 ari nayo yagibwagaho impaka ikaba yashimangiwe na President wa republika yo ivuga ko “ Nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe muri ziriya mpamvu zavuzwe haruguru”.

 

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

 

Ingingo z’amategeko mashya ku cyaha cyo gukuramo inda nkuko zigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana :

Ingingo ya 162 : Kwikuramo inda

Umuntu wese wakuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga yu Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Ingingo ya 163 : Gukuramo umugore inda atabyemeye cyangwa abyemeye

Umuntu wese ukuramo umugore inda ariko nyir’ubwite atabyemeye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Mu gihe babyemeranyijweho, ukuyemo umugore inda ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umugore akuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 164 : Gukuramo inda bikavamo urupfu

Iyo ibyakoreshejwe gukuramo inda biteye urupfu rw’umugore, uwabitanze, uwategetse cyangwa uwabirekuye azi icyo bigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) niba umugore yaremeye gukuramo inda cyangwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000), niba umugore atigeze abyemera.

Ingingo ya 165 : Ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda

Nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira :

1° kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu ;

2° kuba yarashyingiwe ku ngufu ;

3° kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri ;

4° kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

Ukutaryozwa icyaha kuvugwa mu gace ka mbere, aka 2° n?aka 3° tw’igika cya mbere cy’iyi ngingo kwemerwa gusa iyo nyir’ugusaba gukurwamo inda yagaragarije muganga icyemezo cy?urukiko rubifitiye ububasha cyemeza kimwe mu bivugwa muri utwo duce, cyangwa bigaragarijwe urukiko n?ukurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda.

Urukiko rushyikirijwe ikirego ruhagarika indi mirimo rukagisuzuma kandi rukagifatira umwanzuro mu buryo bwihutirwa. Ingingo ya 166 : Ibigomba kubahirizwa kugira ngo hatabaho uburyozwacyaha ku muganga wakuyemo umugore inda cyangwa ku mugore wabyemeye

Nta buryozwacyaha bubaho ku muganga wavanyemo inda cyangwa ku mugore wemeye cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe adashobora kwifatira icyemezo cyo kuyikuzamo hakurikijwe ibivugwa mu gace ka 4° k’igika cya mbere cy’ ingingo ya 165 y?iri Tegeko Ngenga, niba uburyo bukurikira bwarubahirijwe :

1° muganga amaze gusuzuma, asanze inda ishobora kwangiza bikomeye ubuzima bw?umugore cyangwa asanze umwana adashobora kubaho ;

2° muganga wasuzumye yagishije inama undi muganga mu gihe bishoboka, maze :

a. akabikorera raporo ishyirwa mu nyandiko eshatu (3) ziriho umukono we n’uw’umuganga yagishije inama ;

b. kopi imwe ihabwa nyir’ubwite cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko mu gihe adashobora kwifatira icyemezo ;

c. indi ikabikwa n’umuganga wamusuzumye ;

d. iya gatatu igahabwa umukuru w’ibitaro.

Ingingo ya 167 : Kwikuramo inda cyangwa kuyikuramo undi bikozwe n?umuntu ukora umwuga w?ubuvuzi

Ku byaha biteganyijwe mu ngingo ya 162 n’iya 163 z’iri tegeko ngenga, niba uwakoze icyaha ari umuganga, umubyaza, umufarumasiye, ahanishwa kandi igihano cy’umugereka cyo kubuzwa gukomeza umwuga by’igihe, kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5).

Mu gihe cy’isubiracyaha, kubuzwa gukomeza umwuga biba burundu. Umuntu ukora umurimo yabujijwe kubera impamvu zavuzwe mu gika cya 1 n’icya 2 by’iyi ngingo, ahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ingingo ya 168 : Kwamamaza ibikoresho byo gukuramo inda

Umuntu wese wamamaza, akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, imiti, ibikoresho cyangwa ibindi bivugwaho ubushobozi bwo gukuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Code Penal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish