Digiqole ad

KIST-President Kagame yafunguye inyubako

Kagame ati “namwe nimuntumira nzaza”

Kuri uyu wa gatanu muri KIST hafunguwe inyubako ya Laboratoire izafasha abanyeshuri bajyaga bajya kwiga hanze bibahenze amasomo ya science ndetse n’ikoranabuhanga.

Iyi Laboratoire ifite ibikoresho bifite Agaciro ka miliyari imwe na miriyoni maganatanu zamafaranga y’u Rwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame asubiza ibibazo by’abanyeshuli (Photo Umuseke.com)

Umuyobozi mukuru KIST yashimye uruhare rwa leta y’u Rwanda mugukomeza gufasha iri shuri rikuru ryikoranabuhanga. Inkunga KIST igenerwa izakomeza gufasha abayigamo kugira ubumenyi bufite ireme.

 

Inyubako yatashwe ku mugaragaro (Photo umuseke.com)
Inyubako yatashywe ku mugaragaro (Photo umuseke.com)

Mu butumwa President Kagame yahaye abanyeshuri amaze gufungura iyi nyubako yababwiye ko aribo bagomba guhindura iki gihugu ko ibyo biri munshingano zabo kugirango ejo hazaza h’u Rwanda hazarusheho kuba heza.

Yavuze kandi ko leta y’u Rwanda izakomeza kugenda yongera ireme ry’uburezi kubana b’ u Rwanda ngo hazakomeza gushakwa ibikoresho ariko ngo nanone bigomba kugendana n’ubumenyi.

Mu mwanya wo kubaza ibibazo abanyeshuri bahawe, President Kagame yabasabye guhanga udushya kuko ngo bizabafasha kwihangira imirimo bikazatuma bikemurira ibibazo ndetse kandi ngo nibyo bizatuma iterambere u Rwanda rukenye rigerwaho.

Abanyeshuri babaza ibibazo (Photo Umuseke.com)
Abanyeshuri babaza ibibazo (Photo Umuseke.com)

Ku kibazo cya buruse umukuru w’igihugu yavuze ko iyi nkunga izakomeza guhabwa abanyeshuri koko bababaye cyane. President Kagame yagaye abatumva iki kibazo ngo bagashimishwa no kuvuga ko kuba iyi nguzanyo yaravuyeho ibintu byacitse. Kukibazo cy’abanyeshuri bemerewe guhabwa buruse batarahabwa umukuru w’igihugu yababwiye ko icyo kibazo kigomba gukurikiranwa hakarebwa uburyo bikorwamo.

Bamubajije impamvu yitabira ibiganiro byamakaminuza mpuzamahanga President Kagame abasubiza ko nabo nibamutumira azajya abitaba. Muri uyu muhango abanyeshuri nabo bakaba bagaragarije umukuru w’igihugu ko bamwishimiye aho bamugeneye impano y’ifoto ye.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahasesekaye (Photo umuseke.com)
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahasesekaye (Photo umuseke.com)
Inyubako za KIST (Photo umuseke.com)
Inyubako za KIST (Photo umuseke.com)
Ikimenyetso cy'itahwa ku mugaragararo cy'iyi nyubako (Photo Umuseke.com)
Ikimenyetso cy'itahwa ku mugaragararo cy'iyi nyubako (Photo Umuseke.com)


Umuseke.com

3 Comments

  • umuseke muri abambere kutugezaho inkuru kuko natwe bituma tumera nkabahageze.

  • jjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjj

  • ariko ka busary yadukujeho tu bene ngofero tubaye abande weeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!1

Comments are closed.

en_USEnglish