Digiqole ad

Portugal: Inkongi yibasiye ishyamba imaze guhitana 61 (Ivuguruye)

 Portugal: Inkongi yibasiye ishyamba imaze guhitana 61 (Ivuguruye)

-Ivuguruye- Inkongi yibasiye ishyamba riherereye mu bilometero 50 mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umujyi wa Coimbra yahitanye abantu 61. Abenshi ngo bapfuye bagerageza gusohoka ahitwa ‘Pedrógão Grande’ n’imodoka zabo.

Iyi nkongi yafashe ishyamba muri Portugal imaze guhitana 48.

Muri aba bapfuye harimo batatu bishye no kubura umwuka, n’abandi 18 bari mu modoka enye (4) bari mu muhanda bagerageza kuva Figueiró dos Vinhos bahungira Castanheira de Pera.

Iyi nkongi kandi yakomerekeje abantu 54 barimo n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, n’umwana w’umukobwa ufite imyaka umunani.

Minisitiri w’Intebe wa Partugal Antonio Costa yavuze imibare y’abahitanywe n’iyi nkongi ishobora kuzamuka, dore ko hari abarembeye mu bitaro.

Yagize ati “Iki nicyo kiza kitugwiririye mu myaka ya vuba, mu birebana n’inkongi zifata amashyamba.”

 

en_USEnglish