Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda imodoka yari yaribwe yo
Kuri uyu wa mbere tariko 20 Mata Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda imodoka ya Toyota Hilux iherutse gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda tariki 28 Mutarama. Uhagarariye Police ya Uganda mu Rwanda akaba yashimye ko ubufatanye na Police y’u Rwanda n’iya Uganda ari ubwo kwishimira.
ACP Celestin Twahirwa umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi modoka yafatiwe ku mupaka wa Rubavu uyitwaye agerageza kuyinjiza mu Rwanda iva Congo, Polisi ngo yasanze ibyangombwa biyiranga atari ibyayo.
Uyu wari uyitwaye ngo yahawe amahirwe yo kujya kubikosoza ariko kuko Police yari yaketse ko imodoka yaba atari iye igumana iyi modoka.
ACP Twahirwa avuga ko iyi modoka ifite agaciro katari munsi ya miliyoni 18 z’amanyarwanda baje gusanga yaribwe mu gihugu cya Uganda bahitamo kuyishyikiriza Polisi yaho kuri uyu wa 20 Mata.
ACP Patrick Lawot , wo muri Polisi ya Uganda ukorera mu Rwanda yavuze ko ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi buzakomeza gutanga umusaruro ushimishije cyane cyane mu gufata abanyabyaha no kubikumira hagati y’ibihugu byombi.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
3 Comments
1.Akazi kakozwe karashimishije ubufatanye ni ngombwa kuko bituma abajura babura ubuhungiro. 2.Umuvugizi wa polisi ni CSP ntabwo ari ACP 3.Noza imivugire y’ikinyarwanda bavuga “iva muri Congo”ntibavuga “iva Congo”Ijambo ndangahantu mwiryirengagiza.
imikorere ya Police yacu n’iya Uganda irashimishije cyane rwose. bakomereze aho bityo ntihazagire ukora icyaha iwacu ngo ahungire iwabo kandi naho bibe uko
natwe Uganda rero ijye itwohereraz abana baba barajyanwe gucururizwayo, polisi yacu ikora neza ark iyabo turinda kujya kubishakirayo, tujye twubahana
Comments are closed.