Digiqole ad

Polisi y’u Rwanda irahamya ko Young Grace ashakishwa

 Polisi y’u Rwanda irahamya ko Young Grace ashakishwa

Young Grace akurikiranyweho gutanga cheque itazigamiye

Abayizera Grace umwe mu baraperikazi bo mu Rwanda uzwi nka Young Grace muri muzika nyarwanda, nyuma y’igihe bivugwa ko yaba yaratorotse igihugu kubera gutanga sheki (cheque) itazigamiye ubu noneho Polise y’igihugu yemeje ko ibivugwa aribyo.

Young Grace akurikiranyweho gutanga cheque itazigamiye
Young Grace akurikiranyweho gutanga cheque itazigamiye

Mu minsi ishize byatangajwe ko uyu muhanzikazi akurikiranyweho gutanga cheque itazigamiye iriho miliyoni ebyiri (2.000.000 frw). Kuri ubu Polisi y’u Rwanda irahamya ayo makuru ndetse ikavuga ko ashakishwa ngo abe yakwishyura uwo mwenda.

Mu kiganiro na Umuseke, Umuvugizi wa Polisi Spt Mbabazi Modeste avuga ko  icyaha kimuhamye, Young Grace yafungwa hagati y’imyaka ibiri n’itanu, agatanga n’ihazamu ikubye inshuro hagati y’eshanu n’icumi y’amafaranga yari yasinye kuri iriya cheque.

Yagize ati: “Nibyo koko hari ikibazo twakiriye cy’umukobwa uririmba witwa Abayizera Grace cyo gutanga sheki itazigamiye iriho miliyoni ebyiri, mu gihe icyaha cyaramuka kimuhamye ashobora gufungwa dukurikije icyo amategeko abivugaho. Gusa aka kanya sinavuga ibihano kuko icyaha kitari cyamuhama”.

Alain Mukurarinda umuvugizi w’ubushinjacyaha yabwiye Isango Star mu kiganiro Sunday Night ko ibi byaha bibaho ndetse n’amategeko abihana ahari.

Yagize ati “Mu gihe Young Grace yaba ahamwe n’icyaha, yafungwa hagati y’imyaka ibiri  n’itanu agatanga n’ihazamu ikububye inshuro hagati ya 5 na 10 y’amafaranga yatanze kuri sheki (Cheque).”

Producer Bernard uri gukorana na Young Grace muri iyi minsi we yabwiye Umuseke ko nubwo abantu bavuga ko Young Grace yabuze, we iyo bashatse kuvugana bavugana nta kibazo ngo bityo rero ibyo gutoroka igihugu baba bamuvugaho ntabyo kuko na nimero ya telefone akoresha ari iyo mu Rwanda.

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • ohh

  • Ko mbona a bahinzi bose atarinyamugayo.

  • Arikose komperuka bavuga NGO iwabo nabakire cyane kdi na young grace yariyaraciye ibikuba NGO afire amamodoka nibindi kuki iwabo batayishyura?

  • uyu mwana baramushakaho iki?

  • good like

  • inoti iwabo si icyo babuze.

  • Abahanzi dufite noneho iyo batabeshye barambura cyangwa bakagonga basinze.Ibibyose ko twari tubimenyereye kubahungu none no mubakobwa byagezemo!yewe isi ntisakaye koko buriwese yanyagirwapee!

  • abakire se ibyo bivuze iki? wenda ni credits? ntawamenya. anyways, umuseke reka mbashimire kuk mwumva suggestions zabasomyi mukazishyira mu bikorwa. nishimiye ko mwazanye buttons za like na dislike as I suggested before. Allah abagirire neza.

  • Kibi bifite uburi nyuma.

    2.000.000Frw ntizakwiye gishyira umuntu muri media.
    Hano huzuye na baraye bateye plus de 50.000.000Frw ko mutabanditse aribo ba ruharwa ???

    Uyu mwana simuzi ariko yegere incuti na bavandimwe bamufashe aya sayo gutuma aserera.

    Imana ibigufashe mo maaa.

  • Miliyoni 2 ntabwo aramafaranga menshi rwose, njyewe ndumva harikibiri inyuma.

  • Uyu mwana yarashimuswe? Kuki mutajya mutangaza uwo muntu wamugurije amazina ye n’ icyo baguraga umuntu w’ umugabo? Agurizanya n’ abana gate?

  • Niba yarabikoze nahanwe birangire

  • Uyu means Wu Rwanda ahogutuma atorongera uwamureze iyo amworoherza bakunvikana uburyo azamwishura koko.Ndunva aribyo byaba byiza,young grace ntaho muzi ariko arakyari Muto kandi amuhaye time yayihyura.

  • bajye barya akagabuye niyishyure areke kutubeya ngo araririmba

  • ariko mugashora police mubintu bidafite agaciro koko.

Comments are closed.

en_USEnglish