Polisi ya Uganda yahagaritse ushinzwe ubutasi bwayo
Inzego za Police ya Uganda zafashe ukuriye ishami ry’ubutasi mu gipolisi(Special Investigations Division), Senior Commissioner Charles Kataratambi kubera ko ngo yitwaye nabi mu gukurikirana ibirego bya kunyereza imitungo muri Banki imwe ya Uganda.
Amakuru avuga uyu mupolisi mukuru ubu afungiye ku biro bya Police biri ahitwa Nsambya.
Nubwo umuvugizi wa Police Fred Enanga ataremeza niba ibi bari ukuri, ariko yemeza ko hari ibyo bamukurikiranyeho.
Kuri uyu wa gatatu, IGP, Gen Kale Kayihura wa Police ya Uganda yasabye ko Kataratambi ava mu nshingano ze akazisigira umwungirije.
Uyu mugabo abaye uwa mbere ukorera inzego z’iperereza ry’igipolisi cya Uganda ufashwe agafungwa kubera kutabasha kwitwara neza mu kibazo yari ashinzwe gukoraho iperereza.
Daily Monitor
UM– USEKE.RW
4 Comments
Isi irazenguruka” la terre tourne” n’ubushongore n’ubukaka bwe hamwe n’inyenyeri zuzuye urutugu n’ibirokoroko ku ikora ry’ishati baramutambikanye banamufungira mu maso y’abo ayobora. Inama tugerageze twitware neza mu isi nk’abatazayihoramo.Ariko sinshiye urubanza ubutabera burahari
Kabisa iyo philosophie yawe niyo nta mpamvu yo kwiremereza uri muri iyi si y’ abagome, y’ abikubira nyuma bagasaba abo bimye
NTAWE BITABERA,ISI NTISAKAYE NAWE WANYAGIRWA
Ariko uzi ko burya iBugande bagira ubutabera kurusha inaha? Uyu mu Officier baramukweze kabisa ntamikino. Inaha ntibamukoraho ngo kuko ari Maneko ngo atavaho abasarana akavuga amabanga. Inaha yakwica ubundi bakabizinzika uwiciwe akagira umujinya n’uko …..
Uyu we arahishira amabandi agakwengwa ariko aha umumaneko arica umuntu bikaba nkaho yishe isazi. Uganda oyeeee!!! Bravo!!!! Museveni nta mikino. Komera muzehe, nkunda umugabo ntacyo ampaye pe.
Mu Rda hari iterambere turabibona ariko its justice is so fake.
Comments are closed.