Police y’u Rwanda igiye gukoresha imashini igenzura umuvuduko mu binyabiziga bikoreshwa mu Rwanda.
Kigali – Iyi mashini izwi nka “Speed Governor”; mu gihe iri mukinyabiziga, izajya ifasha Police kumenya umuvuduko ikinyabiziga kirimo gukoresha aho kiri hose.
Chief Supt Sano Vicent ni umuyobozi muri Police ushinzwe umutekano wo mu muhanda asobanura ko iyi mashini ikorana na moteur, ikaba idashobora kwemerera umushoferi kurenza umuvuduko wagenwe kuri icyo kinyabiziga. Supt Sano ati : Ni imashini isa nkaho ifunga moteri ukayigeza ku rwego ushaka niba imodoka igenewe kugenda ibirometero runaka ni aho ngaho uyifungira.
U Rwanda rushobora kuba urwa mbere muri aka karere mu gukoresha iri koranabuhanga, ariko ibihugu iyi mashini ikoreshwamo nk’ubwongereza na Singapore ngo abashoferi bafite amayeri yo gucomora iyi mashini. Twabajije Supt Sano mugihe bigenze icyakorwa bigenze bityo ati: “Iyo iyi machini imaze gushyirwa mu modoka iyo machini ifite umubare w’ibanga uguma muri police ufasha kugenzura iyo modoka mu gihe umushoferi ayikuyemo traffic police irabimenya.”
Iyi mashini ngo izajya ikoreshwa mu binyabiziga bisanzwe bikorera hano mu Rwanda ndetse n’ibindi bizajya byinjira, Police y’igihugu ariko ntiremeza igihe iyi mashini izatangira gukoreshwa hano mu Rwanda, icyakora inzego zifite aho zihuriye n’ibinyabiziga mu Rwanda ngo zamaze kwemeranya ku ikoreshwa ry’iyi mashini ngenga-muvuduko.
Claire U.
Umuseke.com
2 Comments
Ese iyi mashini kuyibona hazaba hasabwa iki ? ubwo muri make ndaba Chief Supt Sano ,kugira ngo bashyire mu mudoka y’umuturage birasaba iki ? ni ukwishyura !!angahe ?
Niba ari ukwishyura njye nabibona nk’imbogamizi ku mpande zombi …
ibi ndunva bizagabanya impanuka za hato na hato zaterwaga n’umuvuduko munini. polisi ni idutangarize icyo abatunze ibinyabiziga icyo basabwa kugirango ishyirwe mu ma modoka yabo,ubu se ntigahenze cyane?cyangwa uzaba ari umutungo wa polisi?
Comments are closed.