Digiqole ad

Police yataye muri yombi abatekamutwe.

Kuri Station ya Police iremera hafungiye abantu batatu bakekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana (mu mvugo imenyerewe akaba ari ubwesikoro). Aba besikoro bakaba bamaze iminsi biba abantu babashuka ko babashakira akazi.

Uko Isi iterimbere ni nako abatekamutwe bakomeje kwiyungura ubumenyi mukuriganya abantu.

Munyemana Eric ni umwe mubateka mutwe watawe muri yombi, avuga ko ubu bwambuzi mu cyumweru kimwe abukuramo byibuze 400.000Frw, ashuka abantu ko ababonera akazi ariko akabaka amafaranga kugira ngo byose bigende neza.

Sano Cynthia na muramukazi we Niyitanga Christine ni bamwe mu bambuwe n’uyu mutekamutwe, bavuga ko, bombi bamuhaye 90.000Frw, abizeza ko agiye kubabonera akazi muri ambasade y’abasuwisi. Aya rero ni amayeri amwe akoreshwa kugira ngo abantu bamburwe amafaranga, polisi y’igihugu yo ko amayeri yo kuriganya ashobora kuba atandukanye, bityo igasaba abanyarwanda kuba maso ndetse bakanashishoza.

Umuvugizi wa police Theo Badeg we avuga ko ikibazo cy’abantu bamburwa n’abesikoro gikabije muri iki gihe, kuko kuri iyi station yonyine ya Remera mu kwezi kumwe byibuze hakirwa ibi bazo nk’ibi 10.

Claire U.
Umuseke.com

 

en_USEnglish