Police yagaragaje Abarundi 12 yatabaye bagiye kugurishwa muri Asia
Kuri uyu wa mbere ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru herekanywe Abarundi 12 bafatiwe ku mupaka w’Akanyaru uhana imbibi n’u Rwanda bagiye ku gurishwa mu bihugu byo muri Aziya baciye mu Rwanda.
Aba barundi babwiye itangazamakuru bavuze ko bashimira Polisi y’u Rwanda kubwo kubatabara kuko bo bari baziko bagiye guhabwa akazi mu gihugu cy’abarabu nyamara bari bagiye kugurishwa.
Abenshi muri aba bari bajyanywe biganjemo abagore n’abakobwa ndetse n’umusore umwe.
Muri bo umuto ni umukobwa w’imyaka 21.
Umugore umwe muri aba batabawe yavuze ko hari umuntu wabijeje ko bagiye guhabwa akazi muri Oman, abandi muri Arabia Saoudite no muri Qatar, ariko ngo Police y’u Rwanda imaze kubafata (tariki 10 Mutarama) nibwo babwiwe ko batagiye guhabwa akazi ahubwo bagiye kugurishwa.
Ati “icyadushimishije ni uko tukigera ku mupaka Polisi y’u Rwanda badufashe bakaduha amakuru natwe tukabaha ayo dufite, maze bakatubwira ko tuba dufashwa kugira ngo bakore iperereza kugira ngo n’abari bagiye kutujyana bafatwe.”
Uyu mugore avuga ko ashimira Police y’u Rwanda ku bufasha bahawe kuko babavanye mu menyo y’intare kuko ngo batari bazi imibereho mibi y’abagiye gucuruzwa mu mahanga cyane cyane mu bihugu byo muri Aziya.
Abantu batatu bakekwaho kugerageza kujyana aba bantu kubacuruza mu mahanga baciye ku butaka bw’u Rwanda bakaba nabo barafashwe mu iperereza ryakozwe na Police.
Mugenzi we w’umugore nawe yagize ati “Ubu tugiye kwicara hasi dutekereze, niba ari uguhinga duhinge, akazi kadusaba kuva mu gihugu cyacu ntabwo tuzongera kukemera ukundi.”
Mu bafashwe bakurikiranyweho gucuruza aba abantu harimo abanyaKenya babiri (harimo umugore umwe) n’umurundi umwe. Bose bashinjwa gufatanya kumvisha aba barundi ko bagiye kubabonera imirimo aho mu bihugu bya Aziya.
Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga umuvugizi wungirije wa Police y’u Rwanda aba bantu bafatiwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bari mu nzira bajyanywe muri Uganda nyuma bakajya Kenya aho bari kuzahagurukira.
Umurundi umwe ngo niwe wari ubatwaye, mu Rwanda hari umunyaKenya ubategereje bagakomeza.
CSP Nkuranga avuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zabaketse maze zibashakaho amakuru y’ibanze bahita bafatwa n’abari babategereje barafatwa.
CSP Nkuranga ati “Ntabwo nk’u Rwanda dushaka ko hari umuntu n’umwe wagwa muri uyu mutego, ntabwo dushaka ko ari ikintu kigeragerezwa hano mu Rwanda. Iki ni icyaha tuzakomeza guhangana nacyo umunsi ku wundi kandi abagifatirwamo bazahura n’ibibazo”
Kubirwanya ngo ni uguhana amakuru abantu bakamenya neza ko ababizeza ko bagiye kubaha akazi cyangwa amashuri mu mahanga baba bababeshya ahubwo baba bagiye kubacuruza no gukoreshwa uburetwa ubuzima bwabo bukajya mu kaga gakomeye.
Umwe mu bafashwe ukekwaho gushaka kujya kugurisha aba barundi (nawe ni umurundi) yavuze ko aba bantu atabazi, gusa akemera ko yari ari kumwe nabo mu nzira, we ngo yiyiziye mu Rwanda gusura benewabo.
abanyeKenya bafashwe muri uyu mugambi nabo ahakana ko atabazi ngo ni uko bigeze kuganira iby’ubucuruzi gusa.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
6 Comments
aba bagore badafite forme ..nkeka ko ari abakecuru nibo bari bagiye gucuruzwa?! …hoya ntabwo bisobanutse ukuntu wajya gucuruza ntujyane abana bafite ikimero!!!
itonde chef biterwa nicyo babatwariye numukecuru bamubonye bamutwara
abarundi bashiriyeyo bahora bagenda barabifatiye bameze nkibijuju,buri munsi baragenda,nokuba hari umutekano muke ubabwiye wese baragenda nibwo buhunzi kuribo,imitekerereze yabo nimike cyane
Birababaje kubona hakiri abantu batifuriza bagenzi babo ibyiza kubwo inyungu zabo.banyarwanda,banyarwandakazi,mube maso namwe hatagira ubaca murihumwe.
Very good ibi bijye bibera ismo abandi, ariko jye sinibaza ukuntu akora human trafficking mu Rwanda buri gihe twirirwa twerekana abanatu bafashwe police ikabashyira kukarubanda ariko hakaba bamwe batagira umutima bakomeza ibi bikorwa bigayitse gusa iri n’isomo niba hari n’abandi bafite iyi migambi bararye menge kabsa Police iri tayali.
Mukurikirane neza muzasanga barabakuye muri rumwe mu nsengero zadutse! Murabona bose batambaye nk’abantekote? hhhh ubujiji weee!