Police iri guhugurwa ku kurwanya ibyaha mu ikoranabuhanga
Kuva kuri uyu wa gatatu, impuguke z’abongereza ziturutse muri Kaminuza ya Teesside ziri guhugura abapolisi 30 ku bijyanye n’ubugenzacyaha ku byaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Inspector wa Polisi y’u Rwanda General Emmanuel GASANA yatangaje ko ibyaha byifashishije ikoranabuhanga bimaze kuba byinshi mu gihugu cyacu, Polisi y’u Rwanda ikaba yahuraga n’ikibazo cy’ubumenyingiro mu kubikumira no gutahura ababikora.
Aba bapolisi bakaba bari guhugurwa ku bufatanye na Leta y’Ububiligi, ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda Marc Pecsteen yibukije abari guhugurwa ko bazagirirwa ikizere mu gihe bubahirije inshingano zabo neza hakurikijwe amategeko mpuzamahanga y’umutekano.
Umuvugizi igipolisi cy’u Rwanda spt Theos BADEGE yavuze ko hari ibyaha byinshi byakorwaga ariko kubikorera amadossier bikagorana kubera ubumenyi kuri bene ibyo byaha.
Spt Badege yibukije ko abagenzacyaha atari abantu bateye ubwoba, ahubwo abantu bakwiye kubegera kugirango babagezeho ibibazo bahura nabyo. Ati:” twifuza ko abanyarwanda batugana kuko polisi ibereyeho kubashakira ibisubizo”
Amahugurwa azamara ibyumweru bitatu, harahugurwa n’abapolisi bo ku rwego rwo hasi bamwe mu karere ka Bugesera ndetse no mu karere ka Musanze.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
3 Comments
aya mahugurwa ni ingenzi cyane,kuko hakorwa ibyaha byinshi cyane bikoreshwa ikoranabuhanga
arakenewe
Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda ni Nyakubahwa Marc Pecsteen; ntabwo ari Ivo Goemans. Murakoze.