Police FC yitegura Rayon sports iri mu mwiherero i Gishari
Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 hateganyijwe umukino ukomeye wa ‘AZAM Rwanda Premier League’. Mu kwitegura kwakira Rayon sports, Police FC ikomeje umwiherero i Gishari.
Kuva kuwa mbere Police FC iyobowe n’umutoza wayo Seninga Innocent yatangiye gukorera imyitozo ku kibuga gishya cy’ubwatsi kiri mu kigo cya Police cy’i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Bakoraga bataha kugera kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2017 ubwo batangiye umwiherero w’abakinnyi 18 bitegura umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona utarabereye igihe, uzabahuza na Rayon sports iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Muri aba bakinnyi ntiharimo Fabrice Twagizimana, Mouhamed, Robert Ndatimana, Neza Anderson bafite ibibazo by’imvune, Mushimiyimana ‘Meddy’ urwaye malaria na Habimana Hussein ‘Eto’o’ wujuje amakarita atatu y’umuhondo.
Police FC izakina na Rayon sports ifite ikibazo mu bwugarizi kuko isigaranye myugariro wo mu mutima umwe umenyereye amarushanwa; Patrick Umwungeri. Seninga Innocent yabwiye Umuseke iki kibazo agifitiye igisubizo, ati:
“Si ikibazo cyane kuko mfite abandi bakinnyi bashobora gukina imyanya irenze umwe mu kibuga harimo no mu mutima wa ba myugariro (Muhindo Bryan, Eric Ngendahimana, na Jean Paul Uwihoreye). Ntibizatubuza kwitwara neza mu mukino kuko iyo ushaka gutwara igikombe utsinda abo muhanganye. Ni umukino twashyize imbaraga mu kuwutegura.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko abasore be batifuza kongera gutsindwa na Rayon sports nkuko byagenze ku munsi wa mbere w’iyi shampiyona, ibatsinda 3-0 bya Kwizera Pierrot na Nahimana Shasir watsinze ibitego bibiri.
Roben NGABO
UM– USEKE
4 Comments
Ariko ubanza hari umuterankunga wo gutegura imyiherero y’amakipe yenda guhura na Rayon Sports.Ese bagiye bategura imikino yose kimwe KO aribwo babona amanota nk’ayo ibona.Icya mbere ntibarusha amikoro ariko imikino yose kuri Rayon Sports irasa.Iyo niyo foot.Uwo muterankunga ariko ajye areba mû mpande zose z’igihugu.
Hirwa Mbaza Nkubaze Wagirango Rayon Niyo Iba Murwanda Yonyene
Baba banga ko abakinyi ba rayon batabarogera abakinnyi nonese aba gasenyi barogana ubwabo byagera kuwo bagiye guhangana nawe bikaba akarusho niyo mpamvu babahunga bakigira mucyaro.
Ayo ni amatiku,mwajya mureka?
Comments are closed.