Police FC nayo yatsindiwe i Bujumbura
Kuri stade ya Prince Louis Rwagasore i Bujumbura mu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Gashyantare, ikipe ya LLB Académic yatsinze Police FC yo mu Rwanda igitego kimwe ku busa, ni mu mikino nyafrica y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Nkurunziza Emmy, umunyamakuru wa RTNB y’i Burundi wari kuri uyu mukino yabwiye Umuseke.com ko nubwo ikipe ya Police FC yo mu Rwanda yatsinzwe ariko ariyo yihariye umukino ku buryo LLB Académic mu mukino wo kwishyura bishobora kutayorohera i Kigali.
Igitego rukumbi, cyabonetse mu gice cya kabiri kigitangira ku munota wa 49 gitsinzwe na Claude Ndarusanze, ikipe yari imbere y’abafana bayo ikaba yabashije kugihagararaho nubwo ba rutahizamu ba Police FC nka Kagere Medy bagerageje kenshi kucyishyura bikanga.
Umukino wo kwishyura hagati ya Police FC na LLB Académic i Kigali uzaba muri week end ya tariki 2/3 Werurwe 2013 i Kigali.
Ikipe izatsinda hagati y’aya makipe yombi izahura na Darling Club Motema Pembe yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Egide RWEMA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Police we pole nawe murugo uzi hagarareho tukurinyuma
None se Kagere yagerageje kucyishyura kandi atakinnye. Kagere ntiyemerewe gukinira Polisi muri aya marushanwa kuko urutonde rwatanzwe ataragaruka!
Nanjye ndabaza ibya Kagere? cyangwa hakozwe amanyanga ashobora gukoraho Police niyo yatsinda retour!
HANYUMA SE ABARI KURI STADE AMAHORO KO BATAVUGA ZA PENALTIES ZIGERA KURI 3 APR YAKOZE ARIKO UMUSIFUZI AKIRENGAGIZA. UBWO NYINE NI UKO ARBITRAGE Y’IKIPE YASUWE IGENDA !
“Technique” ubwo yapfuye ubusa!
Kagere ntiyakinnye