Piano byavugwaga ko yagiye muri Amerika ari mu Rwanda
Sheja Olivier utunganya indirimbo ‘Producer’ umenyerewe mu muziki ku izina rya Piano The Groovman, hashize iminsi hari abavuga ko yaba atakiba mu Rwanda ahubwo ari muri Amerika. Yabwiye Umuseke ko uretse kugenda, azanabyara ubuvivure atavuye ku butaka bw’u Rwanda.
Imwe mu mpamvu yagiye tanganzwa mu bitangazamakuru bitandukanye yatumye Piano ava mu Rwanda, ngo byari uko atakigaragara cyane nka mbere aho wasangaga indirimbo zikunzwe zose ariwe wazikoze.
Ibi rero bikaba aribyo byabaye intandaro yo kujya muri Amerika aho byanagiye bivugwa kenshi ko akenewe na The Ben, Meddy, na K8 Kavuyo kuba yajya gukorana nabo muri studio yabo bita ‘PressOne’.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Piano yavuze ko ari mu Rwanda kandi atasaze nkuko hari ababivuga. Ahubwo ko ari mu bikorwa byo gushaka uburyo umuziki w’u Rwanda warushaho kumenyekana mu bihugu byo mu Karere.
Ati “Abavuga ko ntari mu Rwanda sinzi aho babivana. Maze iminsi muri Tanzania mu mahugurwa ya production mpamya ko hari impinduka nzanye kandi zizaba nziza ku muziki wacu. Naho abavuga ko nagiye muri Amerika ntaho nagiye sinzanajyayo”.
Piano yakomeje avuga ko arimo kubaka label izaba igizwe n’abahanzi azatoranya ku giti cye yagiye akorera kandi bashaka ko bakomeza gukorana. Ku buryo umuhanzi uzaba atari muri iyo label azajya akorerwa indirimbo ari uko yishyuye 1.000.000 frw.
Mu bahanzi yagiye agira uruhare mu bikorwa byabo, harimo Bruce Melodie, Gisa Cy’Inganzo, Aime Bleustone, Meddy, K8 na Jules Sentore aherutse gukorera indirimbo ye yise ‘Kora akazi’.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW