Philippines: Papa Francis yasomye Misa yitabiriwe n’Abakritsu Miliyoni 6
Ni ubwo imvura yari ibamereye nabi, Abagatolika miliyoni esheshatu bitabiriye Misa yasomye na Papa Francis mu murwa mukuru Manila kuri iki cyumweru.
Papa yasabye Abakristu kujya barira nibabona bagenzi babo bishwe n’inzara, abatagira aho bahengeka umusaya ndetse n’abandi batagira kivurira. Bisa n’aho yashakaga kubigisha kugira umutima wo kwishyira mu mwanya w’abandi, bakumva akababaro kabo.
Igihugu cya Phillipines nicyo gihugu cya mbere muri Aziya gifite umubare munini w’Abakristu.
Papa Francis ubu ufite imyaka 78 y’amavuko yari yambaye ikote ry’ishashi ry’imvura azenguruka mu Bakristu abasuhuza mu modoka ye yitwa ‘popemobile’
Yagendaga ahagarara agasoma ku gahanga k’abana bato bari bazanywe n’ababyeyi babo kandi agaha umugisha ababyeyi babo.
Abagatolika bahageze mu ijoro ryakeye bategereje kuza kwicara ahantu heza bari bubashe kureba no kumva ibyo Papa avuga.
Iyi Misa ya Papa niyo ya mbere mu mateka yitabiriwe n’Abakristo benshi kuko Misa ya Papa yitabiriwe n’abantu benshi mu mateka ari iyasomye na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yasomeye muri Espagne ikaba yaritabiriwe n’abantu miliyoni eshanu.
Papa Francis yari amaze iminsi itanu asura Phillipines aho yasuye abantu batandukanye kandi asaba ubuyobozi kwita ku bakene.
Reba video yerekana Papa Francis ubwo yasomaga Misa kuri iki Cyumweru i Manila
Mailonline
UM– USEKE.RW
3 Comments
Kimwe cya kabiri cy’urwanda! Ubwo se babonye aho bakwirwa naho banyura! Imana ibahe umugisha gusa!
Amen kabisa.Yezu ahe umugisha abanya philippines.bashobora kuba badafite ubutunzi bwose bwo mu isi ariko biteganyirije umugabane mwiza mu ijuru
Philipinnes tubasabiye umugisha utagabanyije nukuri mwahisemo neza Kubaha Imana niryo shingiro ry’ubwenge Imana ikomeze ibabe hafi tujya twumva ubuhamya bwiki gihugu nukuri tugashima Imana haracyari ukwemera gukomeye abafilipi mukomerezaho ntimuzateshuke kubyo paul intumwa yabigishije
Comments are closed.