Primus Guma Guma Super Star niryo rushanwa rukumbi ribera mu Rwanda riteza imbere abahanzi. Ku nshuro ya karindwi, ibitaramo by’iri rushanwa bayehereye i Huye mu ntara y’Amajyepfo.
Iri rushanwa rifatwa nka rimwe mu marushanwa ahuriza hamwe abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda hagendewe ku bikorwa byabo.
Ni nyuma y’amatora akorwa n’abanyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro bo mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, aba Djs, Producers n’abajyanama b’abahanzi ‘Managers’.
Iri rushanwa ryatangiye rigira ibitaramo bigera kuri 17, bigenda bigabanuka uko barushaho kongeramo muzika ya LIVE no gushaka ubuhanga mu bahanzi baryitabira. Ubu ibitaramo bigeze kuri bitanu.
Mu Ntara hazakorwa ibitaramo bitanu gusa, byose bikazaba biri LIVE ( bakoresha ibyuma bya muzika bisanzwe) harimo n’igitaramo cya nyuma (Final) kizaba taliki 24 Kamena, 2017 i Kigali.
Kuri iyi nshuro haribazwa umuhanzi uzaryegukana nyuma y’aho ryegukanywe na Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowless na Urban Boys iherutse kuryegukana.
Mu bahanzi 10 barimo kurihatanira ni Social Mula, Bulldogg, Oda Paccy, Danny Nanone, Dream Boys, Mico The Best, Queen Cha, Davis D, Christopher na Active.
Biteganyijwe ko igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kizabera mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Aamajyaruguru.
1 Comment
Niba hari ikintu mubyangiza urubyiruko na Guma Guma izamo!
Comments are closed.