Digiqole ad

PGGSS7: Ubusesenguzi ku myambarire y’abahanzi mu gitaramo cya mbere cya Huye

 PGGSS7: Ubusesenguzi ku myambarire y’abahanzi mu gitaramo cya mbere cya Huye

Uko Social Mula yari yambaye.

Mu mpera z’icyumweru gishize habaye igitaramo cya mbere cya Primus Guma Guma Super Star VII cyahereye mu Karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo, abahanzi berekanye ko uretse kuririmba no kwambara babishoboye.

Umuraperi Oda Paccy ni umwe mubari baje bambaye neza bijyanye n'injyana akora.
Umuraperi Oda Paccy ni umwe mubari baje bambaye neza bijyanye n’injyana akora.

Kubirebana n’imyambarire y’abahanzi muri iki gitaramo, abahanzi batandukanye bibanze cyane ku mabara y’umutuku, umuhondo n’umukara mu myambaro yabo, hari n’abandi bahisemo kudodesha imyenda ifite ishusho ya kinyafurika.

Umunyamakuru w’Umuseke mu ishami rya ‘fashion’ yakoze ubusesenguzi ku mymbarire y’abahanzi bose yifashishije abahanzi b’imideli n’abajyanama mu by’ibyimyambarire by’umwihariko Social Mula, Active, Queen Cha, Christopher, Paccy, n’abandi bari bambaye neza kurusha abandi, gusa mu nkuru twabakurikiranyije dukurikije uko bagiye basimburanwa kuri stage.

Social Mula

Uyu muhanzi yaje ku rubyiniro yambaye imyenda idoze mu buryo bwa kinyafurika (ipantalo n’ishati ifite umwitero) ikaba yaradozwe n’inzu y’imideli ‘Moshions’ iri kuzamuka cyane mu Rwanda, imyambaro kandi yari yiganjemo ibara rya chocolat isa n’iyerurutse ariyo ibyara ibara bita ‘kacyi’, ibara ry’ivu n’umweru riri mu ayagize umwitero w’ishati. Yari yambaye n’ama-lunette y’umukara n’isaha ku kuboko.

Uko Social Mula yari yambaye.
Uko Social Mula yari yambaye.

Imyenda uyu muhanzi yari yambaye ikunze kugaragara cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, abahanzi nka Davido, 2baba ni bamwe mu bakunze kugaragara bambaye ijya kuba nk’iyo Social yari yambaye.


BullDogg

Uyu muhanzi nawe yari yambaye imyenda yiganjemo ibara ry’umukara n’ubururu, ishene mu gatuza, isaha ku kuboko, ama-lunette na Bandana yari yihambirije ku kuboko n’iherena ku gutwi.

Uku niko Bulldogg yari yambaye.
Uku niko Bulldogg yari yambaye.

Bamwe mu bahanzi bakora injyana ya Hip-Hop nka Kendrick Lamar bakunze kugaragara cyane bambaye amakote y’amakoboyi ya ‘dechiré’ umwe mu myambaro Bulldogg yari yambaye.
Danny Nanone

Nubwo yari yambaye imyambaro yiganjemo cyane ibara ry’umukara, inyogosho yari afite ikaba kimwe mu byagarutsweho n’abantu batandukanye, bakavuga ko yari yihariye kandi inamubereye.

Uku niko Danny Nanone yari yambaye.
Uku niko Danny Nanone yari yambaye.

Gusa, umujyanama mu by’imyambarire utifuje gutangazwa, yavuze ko imyenda ya Danny itari ishamaje. Yagize ati “Ni byo koko Danny yari yambaye ikote ryiza gusa ni ikote ushobora kujyana muri gahunda zisanzwe, ariko ku rubyiniro ntirikurura abantu cyane mbese uba ubona ari umwenda usanzwe. Ikindi kandi amabara ye yari yijimye cyane ku buryo atashoboraga gukurura abantu muri rusange.

Ndasaba uyu muhanzi ko ubutaha yajya ashaka imyambaro ifite amabara asakuza cyane, mbese ya mabara buri wese ahita abona byihuse kuko nabyo bifasha abantu kukwitaho.”
Christopher

Uyu muhanzi yaje ku rubyiniro yambaye imyenda ifite amabara akurura abantu cyane, umutuku n’umweru uvanze n’umukara.

Uku niko Christopher yari yambaye.
Uku niko Christopher yari yambaye.

Umucuruzi w’imyambaro muri Kigali twavunye, yashimye igitekerezo cya Christopher, avuga ko guhitamo ibara ry’umutuku abishyigikiye.

Ati “Urabona uyu muhanzi yari yambaye amabara adakurura abantu cyane rero kuba yarahisemo kuyavangira umutuku, byahise biyongerera agaciro bituma n’ayandi agaragara neza.”
Active

Abagize iri tsinda, Tizzo, Olivis na Derek baje ku rubyiniro bambaye imyenda yiganjemo ibara rya chocolate n’umukara, kandi bari bagerageje kujyanisha n’ababyinnyi babo. Ibi bisa n’ibyafashije abantu batandukanye kunogerwa n’ubwiza bw’imyenda yabo.

Active ku rubyiniro.
Active ku rubyiniro.

Kalisa Yvan witabiriye iki gitaramo avuga ko Active yari yambaye neza ndetse ngo abaye ari utanga igikombe cy’abambaye neza yari kugiha iri tsinda.
Dream Boys

Muri iki gitaramo, Dream Boys bari bambaye amabara y’umuhondo n’umukara, ubona ko bari bagerageje gusanisha n’imyenda n’ababyinnyi babo.

Platini nawe wo muri Dream Boys.
Platini nawe wo muri Dream Boys.
TMC wo muri Dream Boys n'ababyinnyi bazanye.
TMC wo muri Dream Boys n’ababyinnyi bazanye.

Umwe mu bahanzi b’imideli twavuganye yavuze ko bari bambaye amabara meza, gusa ngo ntiyashimye imyenda yabo.

Ati “Nibyo koko aba bahanzi bari bambaye amabara meza gusa imyenda yabo ubona ko nta dushya twari turimo mbese irasanzwe.”
Davis D

Uyu muhanzi yaserutse ku rubyiniro bigaragara ko yahinduye ibara ry’umusatsi we ibintu abantu benshi bishimiye cyane. Gusa imyenda ye ni kimwe mu bitarishimiwe n’abantu batandukanye bakurikirana iby’imyambarire.

Uku niko Davis D yari yambaye.
Uku niko Davis D yari yambaye.

Gikundiro Belise ucuruza imyenda mu mujyi wa Kigali yavuze ko imyenda ya Davis D idashamaje cyane ugereranyije n’igitaramo yari ajemo, akamusaba ko ubutaha yajya agerageza gushaka imyenda ifite umwihariko n’amabara akurura abantu kuko nabyo byamufasha gukomeza kwigarurira imitima y’abafana.
Queen Cha

Imyenda y’uyu muhanzi yishimiwe n’abantu benshi, ahanini yari yiganjemo ibara ry’umuhondo n’umweru ndetse yari yagerageje kujyanisha n’ababyinnyi be. Ibintu wabonaga byafashije urubyiniro kugaragara neza.

Uku niko Queen Cha yaje kuri stage yambaye.
Uku niko Queen Cha yaje kuri stage yambaye.

Mico The Best

Umuhanzi w’imideli utifuje gutangazwa yavuze ko atakunze imyenda ya Mico, ati “Icya mbere wabonaga uko ababyinnyi be bambaye bihabanye cyane n’uko we yari yambaye, ubutaha azagerageze kubikosora. Ikindi kandi ibara ry’umutuku yari yambaye akaryambika n’ababyinnyi be, iyo ribaye ryinshi bituma amaso y’abakureba ananirwa vuba ikintu kijyanye n’amabara ajye akitaho cyane.”

Uko Mico The Best yari yambaye.
Uko Mico The Best yari yambaye.

Paccy

Uyu muhanzi yaje ku rubyiniro yambaye imyenda yiganjemo ibara ry’icyatsi, yari yagerageje no kwisanisha n’ababyinnyi be. Ku rundi ruhande ariko abantu bishimiye ikote yari yambaye.

Uku niko Oda Paccy yari yambaye.
Uku niko Oda Paccy yari yambaye.

Uwo twavuganye witwa Nshuti Innocent yagize ati “Ririya kote ni ryiza cyane, nkimara kubona iriya myambaro ye byahise binyibutse Jenifer Lopez nawe akunda kwambara amakote ameze kuriya.”

Photos@Innocent ISHIMWE/UM– USEKE

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nibabe barikirigita,gusa primus ibaseseho agasembuye, nayo ubndi muzika nyarwanda
    ndiseguye ntaco nawuvugaho….!!!

  • nishimira cane umuzika Gakondo, nayo izo njyana zo mubadimudimu,nibaje hiyo.

  • Woow Oda Pacy yari yambaye neza kabsa!syle nziza kuri stage

  • Hhhh ndumiwe kabsa Burya PGSSS yaratangiye???? Yewe ntakigenda cyiyi Round kabsa mbega ntamuhanzi numwe ukomeye kabsa gusa bazayihere Queen Cha kuko ntawundi ushoboye kabsa. Congratulations wanjye.

Comments are closed.

en_USEnglish