Digiqole ad

PGGSS7: Uko i Ngoma byari byifashe (AMAFOTO)

 PGGSS7: Uko i Ngoma byari byifashe (AMAFOTO)

Platini wo mu itsinda rya Dream Boys ni ubu buryo yari yambayemo. Bimwe mu byashimishije abakurikiranye ibyino z’uyu muhanzi

Mu kagari ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba niho harimo kubera igitaramo cya gatatu cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7.

Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa nibo batanga amanota y’uko abahanzi bitwaye

Nubwo abantu babanje gukangwa n’ikirere kubera imvura yari ihitse ishaka kugwa, mu mihanda ujya ku kibuga cy’umupira ahabereye iki gitaramo abantu ni urujya n’uruza.

Mu bitaramo by’iri rushanwa usanga umubare munini ubyitabira ugereranyije ari hagati y’imyaka 15 na 30. Gusa hari n’abageze mu za bukuru babyitabira.

Iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ritegurwa na East African Promotors {EAP} ku nkunga y’uruganda rutunganya kandi rugacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa BRALIRWA.

Ni irushanwa rihuza abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, aho riba rigomba kwegukanwa n’uwahize abandi mu miririmbire no kwerekana ko akunzwe kurusha abandi.

Kuri ubu rifatwa nka rimwe mu marushwa abera mu Rwanda afite uruhare runini mu iterambere ry’abahanzi nyarwanda.

Mu bahanzi 10 barimo kurihatanira ni Social Mula, Bulldogg, Oda Paccy, Danny Nanone, Dream Boys, Mico The Best, Queen Cha, Davis D, Christopher na Active.

Dore uko abahanzi barimo gukurikirana ku rubyiniro {Stage}

Rwarutabura kuri iyi nshuro arimo gufana Active na Bulldogg

Avuza ingoma ari nako afasha abahanzi kuririmba
Tonzi ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa nibo batanga amanota y’uko abahanzi bitwaye
Mc Kate Gustave niwe uyoboye iki gitaramo
Derek, Olvis na Tizzo bagize Active
Itsinda rya Active niryo ribanje. Uyu ni Derek
Tizzo wo muri Active
Queen Cha mu ndirimbo ye ‘I feel alone’
Abantu bishimiye imibyinire ye
Oda Paccy yaje ku rubyiniro aririmba ‘Ese Nzapfa’
Paccy ari mu bahanzi bamaze kugaragaza imyambarire myiza ugereranyije n’abandi
Umunezero aba ari wose ku baje kureba abahanzi bari muri iri rushanwa
Uyu muzungu yafataga amafoto ayoherereza abatari muri iki gitaramo
Mico The Best mu ndirimbo ‘Indahiro’ yaje avuga ko ariwe ukora Afrobeat nyayo mu Rwanda
Aha yaririmbaga ‘Kure’ imwe mu ndirimbo mu zo yaririmbye yishimiwe
Unezerewe arizihirwa ntacyo yikanga
Danny Nanone muri ‘Ndarapa’
Ati ‘Ni njye muraperi uzi kurapa nkanaririmba mu bukwe’
Ababyinnyi b’itsinda rya Dream Boys bari mu bashimisha cyane abaza muri ibi bitaramo
Platini wo mu itsinda rya Dream Boys ni ubu buryo yari yambayemo. Bimwe mu byashimishije abakurikiranye ibyino z’uyu muhanzi
Uyu ni TMC wo muri Dream Boys
Bulldogg mu ndirimbo ‘Nk’umusaza’ abanya Ngoma bayishimiye
Uyu musore ararapa asubiramo indirimbo za Bulldogg
Yasabaga amashyi y’urufaya ngo yerekane ko yahize abandi
Denis (Rwasa) na Clement bari baje kureba igitaramo cy’i Ngoma
Davis D ntiyorohewe n’abafana b’i Ngoma. ati ‘My People, My People’ ashaka ko bamufasha kwerekana ko bamwishimiye
Yageze aho ahitishamo indirimbo bashaka ko aririmba
Dj Mupenzi yaje kureba uko abahanzi bitwara i Ngoma
Ubu nta kitwa ‘Christopher’ yiyise ‘Topher’
Mu ndirimbo ‘Uwo munsi’ yasezeranyije abafana ko igikombe ari icye
Mu bitonyanga byinshi by’imvura yemeye yiyambura i shirt
Bruce Melodie yaje kureba uko abahanzi 10 bitwara
Amag The Back nawe yaje kwihera ijisho
Social Mula ni umuhanzi ufite indirimbo zizwi cyane. Ariko udafite izisimbutsa abantu
Abasaga ibihumbi 15 bari baje muri icyo gitaramo basubiranagamo indirimbo ye yise ‘Amahitamo’
Ibitonyanga ntabyo bumvaga
Aba byageze aho babyina nk’abari muri Club {Inzu zibyinirwamo}

Kugeza ubu hasigaye ibitaramo bibiri muri bitanu byari bigize iri rushanwa. Mbere y’igitaramo cya nyuma kizabera i Kigali hasigaye igitaramo kizabera i Gisenyi ku itariki ya 10 Kamena 2017.

Photos©Evode Mugunga/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Tonzi kwatagiye mwisabato!?

    • unva di, mwisabato kandi ari muri Primus. Isabato nawe. Ifaranga weeeee

    • Mu isabato se ni umudive??? Wapi yabiyomoye ho cyera ni umurokore muri Women Faundation!!! Isabato? mwamuyobeje burya ubu yarahumutse sana

  • Knowless ko atarimo?

  • umunyamakuru wanditse turamushima ariko akosore igitaramo cyabereye mukarere Ka Ngoma;Umurenge was Kibungo akagari cyasemakamba ahowe yatubwiye ko cyabere ye Murama

Comments are closed.

en_USEnglish