Uyu ni umwe mu bafana baje gushyigikira itsinda rya Urban Boys
Kuwa 21 Gicurasi 2016 mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba niho habereye igitaramo cya kabiri cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 ribaye ku nshuro ya gatandatu.
Ni ubwa mbere mu bitaramo byose byagiye bibera mu Ntara by’iri rushanwa hagaragaye umubare utari munini nkuko byari bisanzwe muri aka Karere. Bamwe bakaba bagiye bavuga ko byatewe nuko hari abumvaga ko hashobora kugwa imvura.
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rifatwa nka rimwe mu marushanwa abera mu Rwanda ateza imbere umuziki. Rikaba rihuriramo abahanzi 10 baba bakunzwe mu gihugu.
Mu bahanzi 10 bose bagomba kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu, nta n’umwe ufite ikibazo cyangwa se utashoboye kwitabira iki gitaramo cya mbere cya semi live.
Umutare Gaby, Danny Nanone, Danny Vumbi, Allioni, Young Grace, Jules Sentore, Urban Boys, Christopher, TBB na Bruce Melodie nibo barimo guhatanira kureba uzwgukana iri rushanwa.
Iki akaba aricyo gitaramo cya nyuma mu bitaramo bya semi live byari biteganyijwe ko bigomba kubera mu Ntara. Ibindi bitaramo bitandatu bikazaba ari ibitaramo bya full live.
Igitaramo kizabanziriza ibyo bitaramo bya live kikazabera i Nyamirambo kuri tapi rouge mu Mujyi wa Kigali. Naho ikizakurikira kikazabera i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iyi pggss6 irabishye rwose ngirango mwese murabibona! Pggss y’ubushize yarimo abahanzi bazi gususurutsa igitaramo kandi bari baryoheye ijisho n’amatwi, cyane cyane nka ACTICE, KNOWLESS na SENDERI! Nkuyu muntu witwa UMUTARE GABY ari mu irushanwa cyangwa aritemberera? YOUNG GRACE na we araririmba indirimbo zidafite amatwi n’amabinga mu ndimi z’uruvangitirane rw’ibyongereza n’ibinyarwanda bitagira ubutumwa na buke bitanga no kugirango Abafana be bamufashe kuririmba no kubyina byabashobeye! Ubonye byibuze iyo bagaruramo Oda Paccy? Abategura iri rushanwa bisubireho bajye batoranya abaririmbyi bashabutse kandi basusurutse naho aba bo baratera waraza!! Amafranga ya PRIMUS y’uyu mwaka azagendera ubusa kweli; iri rushanwa nta rushanwa ririmo!! Kabishywe abaturage batarimo kuryitabira rirabishye sana!!!
Byinyo says:
05/22/2016 at 10:56
Oya nta Senderi rwose.
TZD says:
05/23/2016 at 07:58
Iyi PGGSS6 ntago iryoshye irimo abahanzi bose bitwaza abafana ndabona ariyo style badukanye noneho bari nokwisiga amarange uretse Bruce Melodie na Danny Nanone nibombona batari gutwara abafana bahubundi irimo abahanzi batashitura abantu cyokora bayihere Bruce melodie nibura we numuhanga aranakunzwe
TOP 3 says:
05/23/2016 at 08:01
1.Bruce Melodie
2.Christopher
3.Danny Nanone
Maso says:
05/23/2016 at 08:03
iyi niya Melodie kbsa ntanundi arabarenze afite abafana asanga kuri terre
6 Comments
byari uburyohe ark bruce nuwa 1
Iyi pggss6 irabishye rwose ngirango mwese murabibona! Pggss y’ubushize yarimo abahanzi bazi gususurutsa igitaramo kandi bari baryoheye ijisho n’amatwi, cyane cyane nka ACTICE, KNOWLESS na SENDERI! Nkuyu muntu witwa UMUTARE GABY ari mu irushanwa cyangwa aritemberera? YOUNG GRACE na we araririmba indirimbo zidafite amatwi n’amabinga mu ndimi z’uruvangitirane rw’ibyongereza n’ibinyarwanda bitagira ubutumwa na buke bitanga no kugirango Abafana be bamufashe kuririmba no kubyina byabashobeye! Ubonye byibuze iyo bagaruramo Oda Paccy? Abategura iri rushanwa bisubireho bajye batoranya abaririmbyi bashabutse kandi basusurutse naho aba bo baratera waraza!! Amafranga ya PRIMUS y’uyu mwaka azagendera ubusa kweli; iri rushanwa nta rushanwa ririmo!! Kabishywe abaturage batarimo kuryitabira rirabishye sana!!!
Oya nta Senderi rwose.
Iyi PGGSS6 ntago iryoshye irimo abahanzi bose bitwaza abafana ndabona ariyo style badukanye noneho bari nokwisiga amarange uretse Bruce Melodie na Danny Nanone nibombona batari gutwara abafana bahubundi irimo abahanzi batashitura abantu cyokora bayihere Bruce melodie nibura we numuhanga aranakunzwe
1.Bruce Melodie
2.Christopher
3.Danny Nanone
iyi niya Melodie kbsa ntanundi arabarenze afite abafana asanga kuri terre
Comments are closed.