Digiqole ad

PGGSS6: Uko byari byifashe i Nyamirambo mu gitaramo cya mbere cya Full Live (Amafoto)

 PGGSS6: Uko byari byifashe i Nyamirambo mu gitaramo cya mbere cya Full Live (Amafoto)

Abacuranzi bamaze kugera kuri stage

i Nyamirambo ahazwi cyane nka Tapi Rouge niho habereye igitaramo cya mbere cya full live cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super ririmo kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu.

Abacuranzi bamaze kugera kuri stage
Abacuranzi bamaze kugera kuri stage

Abahanzi bose uko ari 10 barimo guhatanira kwegukana iri rushanwa nta n’umwe ufite cy’uburwayi cyangwa se indi mpamvu y’indi yatuma ataza guhatana.

Nk’uko bimaze kumenyerwa cyane hano mu Rwanda, iri rushanwa ni hamwe mu hantu hahurirwa n’abantu benshi bavuye ingeri zose baje gushyigikira abahanzi babo bafana guhera mu mwaka wa 2011.

Kuri Tapi Rouge harimo kubera iki gitaramo, abantu ni urujya n’uruza mu mihanda yose igize Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge bose baza kureba umuhanzi uri bwitware neza muri iki gitaramo cya mbere cyo kuririmba by’umwimerere ‘Live’.

Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu, ritandukanye cyane n’andi atanu yose yaribanjirije. Aho bitandukaniye cyane ni ku buryo bw’imitegurire y’ibitaramo bizariranga.

Kuko nibwo hazakorwa ibitaramo umunani gusa mu gihe ubundi bitaramo byaba birenga 15 byazengurukaga Intara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali. Muri ibyo umunani hakaba hazagaragaramo bitandatu gusa bizaba ari full live.

Biteganyijwe ko nyuma y’aha, hazakurikiraho Ngoma ho mu Ntara y’Iburasirazuba. Naho aba bahanzi bose bakazaririmba full live mu rwego rwo kurushaho kongera amanota y’ugomba kuzarusha abandi akaryegukana.

Ubu haribazwa ushobora kwegukana iri rushanwa nyuma y’aho ryegukaniwe na Tom Close, King James, Riderman,Jay Polly na Knowles ari nawe mukobwa wenyine umaze kuryegukana.

Itsinda rya TBB niryo ryaje kuri stage bwa mbere
Itsinda rya TBB niryo ryaje kuri stage bwa mbere
MC Tino yaje yambaye masque
MC Tino yaje yambaye masque
Danny Vumbi mu ndirimbo ye 'Ni danger'
Danny Vumbi mu ndirimbo ye ‘Ni danger’
Danny Vumbi nawe yerekanye ko ashobora kubyinana n'ababyinnyi be
Danny Vumbi nawe yerekanye ko ashobora kubyinana n’ababyinnyi be
Umutare Gaby mu ndirimbo yise 'Ntu nkangure' yashimishije benshi
Umutare Gaby mu ndirimbo yise ‘Ntu nkangure’ yashimishije benshi
Gaby yacishagamo akanabyina
Gaby yacishagamo akanabyina
Urban Boys mu ndirimbo 'Tayali'
Urban Boys mu ndirimbo ‘Tayali’
Urban Boys yerekanye ko ishaka igikombe kubera ubwinshi bw'abantu bayishimiye
Urban Boys yerekanye ko ishaka igikombe kubera ubwinshi bw’abantu bayishimiye
Jules Sentore niwe uri muri Guma Guma ukora injyana gakondo gusa
Jules Sentore niwe uri muri Guma Guma ukora injyana gakondo gusa
Hano yaririmbaga indirimbo ye yise 'Udatsikira'
Hano yaririmbaga indirimbo ye yise ‘Udatsikira’
Danny Nanone ni umwe mu bahanzi bitwaye neza i Nyamirambo
Danny Nanone ni umwe mu bahanzi bitwaye neza i Nyamirambo
Mu ndirimbo yise 'Njye ndarapa' benshi banyuzwe
Mu ndirimbo yise ‘Njye ndarapa’ benshi banyuzwe
Bruce Melodie ni ubu buryo yari yambayemo
Bruce Melodie ni ubu buryo yari yambayemo
Melodie ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe
Melodie ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe
Christopher yashimishije abantu mu ndirimbo nshya ye yise 'Abasitari'
Christopher yashimishije abantu mu ndirimbo nshya ye yise ‘Abasitari’
Hano Christopher yaririmbaga indirimbo yise 'Agatima'
Hano Christopher yaririmbaga indirimbo yise ‘Agatima’
Allioni ni ubwa mbere aje mu irushanwa. Gusa benshi bemeza ko ari umwe mu bakobwa bazigaragaza cyane nyuma ya Knwoless ugiye kurushinga
Allioni ni ubwa mbere aje mu irushanwa. Gusa benshi bemeza ko ari umwe mu bakobwa bazigaragaza cyane nyuma ya Knwoless ugiye kurushinga
Allioni hano yaririmbaga indirimbo ye yise 'Guhinduka'
Allioni hano yaririmbaga indirimbo ye yise ‘Guhinduka’
Young Grace niwe wasoje igitaramo cyaberaga i Nyamirambo
Young Grace niwe wasoje igitaramo cyaberaga i Nyamirambo
Young Grace mu ndirimbo yise 'Sweet Poupou'
Young Grace mu ndirimbo yise ‘Sweet Poupou’

Ninde ushobora guha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa hagati ya Urban Boys, TBB, Umutare Gaby, Young Grace, Christopher, Bruce Melodie, Danny Nanone, Jules Sentore, Danny Vumbi na Allioni?

Photos:Evode Mugunga/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • urban boys iragikwiye kabisa

  • Danny Vumbi nicyo cyamuzanye batakimuhaye yazajya yibaza impamvu yagiye muruyu mushinga kuko nta na kimwe cyungura urwego agezeho ahubwo batakimuhaye bazaba bamutesheje agaciro.

  • Mwebwe muratubwira ngo kanaka yashimishije abafana ntimunatwereke amafoto yo mu bafana.umuseke noneho byagenze gute ra?ko ubusanzwe mwaduhaga amafoto yose bikamera nkaho twari tuhibereye.banza mwari musinziriye

  • Urban boyz forever

  • Bruce Melodie azagitwara kbsa

  • Njyewe Mbona Bruce Melodie afite amahirwe kurusha abandi

  • uko nabibonye i Nyamirambo dore Top 5

    1.Bruce Melodie
    2.Danny nanone
    3.Christopher
    4.Urban Boys

Comments are closed.

en_USEnglish