PGGSS6: Ni uku byari byifashe i Ngoma (Amafoto)
Nk’uko bimaze kumenyerwa cyane hano mu Rwanda, mu bitaramo by’iri rushanwa ni hamwe mu hantu hahurirwa n’abantu benshi bavuye ingeri zose baje gushyigikira abahanzi babo bafana guhera mu mwaka wa 2011.
Mu Mudugudu wa Amahoro, AKagali ka Semakamba, Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba niho harimo kubera igitaramo cya kabiri cya full live cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6.
Abahanzi bose uko ari 10 barimo guhatanira kwegukana iri rushanwa nta n’umwe ufite cy’uburwayi cyangwa se indi mpamvu y’indi yatuma ataza guhatana.
Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu, ritandukanye cyane n’andi atanu yose yaribanjirije. Aho bitandukaniye cyane ni ku buryo bw’imitegurire y’ibitaramo bizariranga.
Kuko hazakorwa ibitaramo umunani gusa mu gihe ubundi bitaramo byaba birenga 15 byazengurukaga Intara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali.
Muri ibyo umunani hakaba hazagaragaramo bitandatu gusa bizaba ari full live. Kugeza ubu hakaba hamaze kuba ibitaramo bine n’iki kirimo.
Mc Anita na Mc Buryohe nibo bashyushyarugamba b’iri rushanwa
- Biteganyijwe ko igitaramo cya gatatu cy’iri rushanwa mu bitaramo bitandatu bya full live kizabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye ku itariki ya 02 Nyakanga 2016.
Photos:Evode Mugunga/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ngo Danny Vumbi niwa abafana batiyumvamo? Nigute utakwiyumva mu bihango bya Danny Vumbi? kereka niba utavuga ikinyarwanda.
Ati niwe batiyumvamo! Ibyo byitwa iki kweli? Ugeretseho no kudusondeka ku mafoto.
Ahubwo ni wowe utamwiyumvamo, guess ntimukajye muvanga akazi namarangamutima yanyu!!!! Right? Ya boss need to give u some more trainings
Nibamihe christopher vrm bareke kumunyoteza. Kko turinamatsiko yokumvako, Gum Guma yatashe kdi muri kina music
Comments are closed.