Digiqole ad

PGGSS6: Uko igitaramo cyabimburiye ibindi i Gicumbi byari byifashe

 PGGSS6: Uko igitaramo cyabimburiye ibindi i Gicumbi byari byifashe

Ku wa 14 Gicurasi 2016 i Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru niho habereye igitaramo cyabimburiye ibindi cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 ribaye ku nshuro ya gatandatu.

Abafana ni benshi i Gicumbi
Abafana ni benshi i Gicumbi

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ni rimwe mu marushanwa abera mu Rwanda ateza imbere umuziki w’u Rwanda. Rikaba rihuriramo abahanzi 10 baba bakunzwe mu gihugu.

Mu bahanzi 10 bose bagomba kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu, nta n’umwe ufite ikibazo cyangwa se utashoboye kwitabira iki gitaramo cya mbere cya semi live.

Danny Nanone, Jules Sentore, Umutare Gaby, Danny Vumbi, Allioni, Young Grace, Urban Boys, Christopher, TBB na Bruce Melodie nibo bahanzi bagomba kugira umwe wegukana iri rushanwa.

Nk’uko  bisanzwe abafana ni benshi baje kureba abahanzi bakunze. Gusa ku itsinda rya Urban Boys bigaragara ko ryari rikumbuwe mu irushanwa kubera urusaku rw’abafana rwinshi baririmba indirimbo zabo.

Bikaba biteganyijwe ko iri rushanwa rizagira ibitaramo bizenguruka Intara bitandatu naho ibindi bibiri bikazabera mu Mujyi wa Kigali mu buryo bwo kurushaho gushaka amanota kuri umwe ugomba kuryegukana.

Dj Bissosso yiteguye gutanga umuziki
Dj Bissosso yiteguye gutanga umuziki
Uyu niwe wasimbuye Mc Tino ubu nawe uri mu irushanwa hamwe n'itsinda rya TBB
Uyu niwe wasimbuye Mc Tino ubu nawe uri mu irushanwa hamwe n’itsinda rya TBB
Tonzi, Lion Imanzi na Aimbale Twahirwa nibo bongeye kuba abakemurampaka
Tonzi, Lion Imanzi na Aimbale Twahirwa nibo bongeye kuba abakemurampaka
Mc Anita yagarutse kuyobora ibi bitaramo
Mc Anita yagarutse kuyobora ibi bitaramo
Ibi n'ibyapa by'abafana ba Bruce Melodie
Ibi n’ibyapa by’abafana ba Bruce Melodie
Danny Vumbi yahereye ku ndirimbo ye yise 'Ni danger'
Danny Vumbi yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Ni danger’
Danny Vumbi ni ubwa mbere yinjiye muri iri rushanwa
Danny Vumbi ni ubwa mbere yinjiye muri iri rushanwa
Bruce Melodie niwe wabaye uwa kabiri muri PGGSS5
Bruce Melodie niwe wabaye uwa kabiri muri PGGSS5
Bruce Melodie ari mu bahanzi bahabwa amahirwe
Bruce Melodie ari mu bahanzi bahabwa amahirwe
Christopher yongeye kwerekana ko yari akumbuwe
Christopher yongeye kwerekana ko yari akumbuwe
Hano yaririmbaga indirimbo ye yise 'Dutegereje iki'
Hano yaririmbaga indirimbo ye yise ‘Dutegereje iki’
Abakunzi b'abahanzi ibyishimo aba ari byose
Abakunzi b’abahanzi ibyishimo aba ari byose
Young grace akunze kwitwara neza mu bitaramo byo mu Ntara
Young grace akunze kwitwara neza mu bitaramo byo mu Ntara
Young Grace nubwo yari arwaye yabashije kwitabira iki gitaramo
Young Grace nubwo yari arwaye yabashije kwitabira iki gitaramo

Jules Sentore ari bahanzi bazwiho kumenya kuririmba by'umwimerere 'live'
Jules Sentore ari bahanzi bazwiho kumenya kuririmba by’umwimerere ‘live’
Jules Sentore umenyerewe mu njyana gakondo
Jules Sentore umenyerewe mu njyana gakondo
Uyu mwana yanze kujya mu bantu benshi ajya kwikinga izuba
Uyu mwana yanze kujya mu bantu benshi ajya kwikinga izuba
Uyu ni buri ubu buryo yihishemo izuba
Uyu ni buri ubu buryo yihishemo izuba
Umutare Gaby nibwo yinjiye muri iri rushanwa. Abafana be si bacye
Umutare Gaby nibwo yinjiye muri iri rushanwa. Abafana be si bacye
Imbere y'imbaga atari yakaririmbiyeho yitwaye neza
Imbere y’imbaga atari yakaririmbiyeho yitwaye neza
Uncle Austin yafata ifoto 'Selfie' n'umufana we
Uncle Austin yafata ifoto ‘Selfie’ n’umufana we
Bob,Benjan na Tino nibo bagize itsinda rya TBB
Bob,Benjan na Tino nibo bagize itsinda rya TBB
Mc Tino wahoze ari MC w'ibi bitaramo nawe arimo kurushanwa
Mc Tino wahoze ari MC w’ibi bitaramo nawe arimo kurushanwa
Allioni ni umwe mu bahanzi bitwaye neza ku nshuro ye ya mbere yitabira iri rushanwa
Allioni ni umwe mu bahanzi bitwaye neza ku nshuro ye ya mbere yitabira iri rushanwa
Abafana ba Allioni bari benshi
Abafana ba Allioni bari benshi
Allioni ni ubwa mbere aririmbiye imbere y'iyi mbaga
Allioni ni ubwa mbere aririmbiye imbere y’iyi mbaga
Danny Nanone na Kharfan
Danny Nanone na Kharfan
Dann Nanone niwe baraperi bari muri iri rushanwa
Dann Nanone niwe baraperi bari muri iri rushanwa
Uyu ni umwe mu bashinzwe kurinda umutekano w'abahanzi
Uyu ni umwe mu bashinzwe kurinda umutekano w’abahanzi
Urban Boys ni rimwe mu matsinda amaze kwitabira iri rushanwa inshuro eshatu
Urban Boys ni rimwe mu matsinda amaze kwitabira iri rushanwa inshuro eshatu
Humble,Nizzo na Safi nibo bagize itsinda rya Urban Boys
Humble,Nizzo na Safi nibo bagize itsinda rya Urban Boys

Biteganyijwe ko igitaramo cya kabiri cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kizakomereza i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba ku wa gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016.

Photo/Mugunga Evode/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • iyi nkuru ntiyuzuye!! whereis urban boyz??

  • 1) Christopher ndagukunda ariko kuki wambaye umupira wabagore?
    2)umuseke murakoze mu mafoto meza kandi ashimishije utasanga ahandi.nkiyuriya mwana rwose wiryamiye inyuma yibyuma iranshimije cyane pe.iriya yajya no muri photos de la semaine kuri Yahoo.mujye mukomeza muduhe amafoto nkaya

  • Senderi yabuze turababara. Nta gashya na kamwe kabonetse mu irushanwa. wangira ngo baziuzatwara igikombe, kuko bose ubona ari ugukanira ifararanga tu.

  • alikonawe ntukabaze ibyuzi nkamwalimu, ngokuki christopher yambayumupira wabagore, nawewisubize icyokibazo. ubundise nikiyambara cyabagabo? nuko ayamafoto yerekana ugutwikwe kuiburyo gusa, iyobaza kwerekana amatwiyombi ngurebiherena yambaye kugutwi kubumoso kwatariryabakobwa, nukuvugase koyabuze iryabahungu konazo ziliho kuisoko? Ahubwuzarebe na maquillage yisiga uzahita wisubizikibazo, mamjye wumukobwa ntazonatinyuka

  • U Rwanda rugeze ahashimishije mu nzego zose pe!!
    Guma Guma Oyeeeeeeeee!!!!!!!!!!!

    https://www.ssyoutube.com/watch?v=RiezZPtsLdk

Comments are closed.

en_USEnglish