Digiqole ad

PGGSS5: Uko igitaramo cyagenze mu Ruhango

 PGGSS5: Uko igitaramo cyagenze mu Ruhango

Senderi niwe muhanzi ugira udukoryo twinshi

16 Gicurasi 2015 nibwo igitaramo cya gatanu cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 kibereye mu Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Abahanzi bose 10 buri wese afite ikizere cyo kuba yakwegukana iri rushanwa.

Abantu ni benshi cyane baje kwirebera abahanzi bose 10 imbonankubone
Abantu ni benshi cyane baje kwirebera abahanzi bose 10 imbonankubone

Ibi bikaba bitandukanye cyane n’andi marushanwa aho byageraga ku gitaramo cya kabiri hamaze kugira abahabwa amahirwe.

Iri rushanwa ku nshuro ya mbere ryegukanywe na Tom Close, inshuro ya kabiri ryegukanwa na King James, inshuro ya gatatu Riderman araryegukana, naho ku nshuro ya kane ryegukanwa na Jay Polly.

Abahanzi; Jules Sentore, Knowless, Dream Boys, Active, TNP, Bruce Melodie, Senderi International Hit, Paccy, Bull Dogg na Rafiki Mazimpaka nibo bari mu irushanwa.

Mu Ruhango abafana ni benshi cyane baje kwakira aba bahanzi baje kubataramira iwabo ariko banahatanira kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu. Irushanwa niryo rikomeye kurusha andi ya muzika mu Rwanda.

Uko abahanzi 10 bose bari bukurikirane kuri stage.

Dream Boys

Jules Sentore

Bruce Melodie

Oda Paccy

Rafiki

Knowless

Bull Dogg

Active

Senderi

TNP

Anita Pendo na Mc Tino mbere yuko abahanzi batangira kujyaho
Anita Pendo na Mc Tino mbere yuko abahanzi batangira kujyaho
Ikinyobwa cya Primus nicyo abantu bafata iyo urengeje imyaka 18
Ikinyobwa cya Primus nicyo abantu bafata iyo urengeje imyaka 18
Abagize akanama nkemurampaka bareba uko umuhanzi akunzwe.Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa
Abagize akanama nkemurampaka bareba uko umuhanzi akunzwe.Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa
Ababyinnyi b'itsinda rya Dream Boys
Ababyinnyi b’itsinda rya Dream Boys
Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys
Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys
Dream Boys imbere y'abakunzi bayo
Dream Boys imbere y’abakunzi bayo
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bitwaye neza mu Ruhango
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bitwaye neza mu Ruhango
Nubwo yatangiye akora injyana gakondo idakunzwe cyane, ubu abantu bamaze kumwiyumvamo
Nubwo yatangiye akora injyana gakondo idakunzwe cyane, ubu abantu bamaze kumwiyumvamo
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bamaze kugira abafana benshi kubera ubuhanga agaragaza
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bamaze kugira abafana benshi kubera ubuhanga agaragaza
Indirimbo ze zirimo, Ndakwanga na Ntundize ni zimwe mu ndirimbo abantu bishimira cyane
Indirimbo ze zirimo, Ndakwanga na Ntundize ni zimwe mu ndirimbo abantu bishimira cyane
Yemeye ashyirwa ku ntugu kugirango arebe neza
Yemeye ashyirwa ku ntugu kugirango arebe neza
Dereke, Jules, Davi Bayingana na Olivis
Dereke, Jules, Davi Bayingana na Olivis
Oda Paccy bwa mbere yitabira irushanwa rya PGGSS abantu bigaragara ko bari bamufitiye inyota yo kumubona
Oda Paccy bwa mbere yitabira irushanwa rya PGGSS abantu bigaragara ko bari bamufitiye inyota yo kumubona
Paccy aranabyina uretse kuririmba arapa
Paccy aranabyina uretse kuririmba arapa
Rafiki mu njyana ya Coga
Rafiki mu njyana ya Coga
Rafiki agera aho agaha abafana umwanya abakamufasha kuririmba
Rafiki agera aho agaha abafana umwanya abakamufasha kuririmba
Knwoless niwe muhanzi wahagurukije abafana benshi mu Ruhango
Knwoless niwe muhanzi wahagurukije abafana benshi mu Ruhango
Inyota ni yose yo gukora kuri Knowless
Inyota ni yose yo gukora kuri Knowless
Bose barasubiramo ibyo aririmba
Bose barasubiramo ibyo aririmba
Dj Bissoso nawe araryoherwa iyo acuranga
Dj Bissoso nawe araryoherwa iyo acuranga
Bull Dogg niwe muraperi uri muri iri rushanwa
Bull Dogg niwe muraperi uri muri iri rushanwa
HipHop iri mu njyana zikunzwe cyane
HipHop iri mu njyana zikunzwe cyane
Bashyigikiye Bull dog
Bashyigikiye Bull dog
Umutekano ni wose ku bahanzi
Umutekano ni wose ku bahanzi
Active n'itsinda rimaze kugira izina rikomeye muri muzika nyarwanda
Active n’itsinda rimaze kugira izina rikomeye muri muzika nyarwanda
Uretse kuririmba iri tsinda rigira n'imbyino zihariye
Uretse kuririmba iri tsinda rigira n’imbyino zihariye
Nyuma yo kwiyitirira izina ry'umutera makofe witwa 'Mayweather' yaje ariko yambaye
Nyuma yo kwiyitirira izina ry’umutera makofe witwa ‘Mayweather’ yaje ariko yambaye
Ababyinnyi ba Senderi
Ababyinnyi ba Senderi
Senderi niwe muhanzi ugira udukoryo twinshi
Senderi niwe muhanzi ugira udukoryo twinshi

Abafana buriye amadirishya kugirango barebe
Abafana buriye amadirishya kugirango barebe
Abanafa ni benshi cyane baje kwirebera abahanzi 10 bari muri PGGSS5
Abanafa ni benshi cyane baje kwirebera abahanzi 10 bari muri PGGSS5
TNP rimwe mu matsinda amaze igihe muri muzika
TNP rimwe mu matsinda amaze igihe muri muzika
Paccy na Tracy bagize itsinda rya TNP
Paccy na Tracy bagize itsinda rya TNP

Photos:Muzogeye Plaisir/UM– USEKE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ni byiza cyane ko muri kutugezaho uko byifashe ahongaho mu Ruhango ariko byaba na byiza mugiye mushyiraho n’uburyo abahanzi bari kubyitwaramo ( mbese uko abafana bameze imbere y’umuhanzi).
    Umuseke.rw muri aba 1!
    Murakoze!

  • Knowless arakunzwe arabikwiye umugereranyije na bagenzi be.

    Igihugu cy’ impumyi uwi jisho rimwe niwe uyobora !!!!

  • Uwarebye Impala za kera ntiyakarebye aba.Injyana na kinyarwanda ntibayizi ururimi bakoresha sinzi aho barutoraguye imyambarire yo.Ariko uwandusha ansobanurire iriya mibyinire yo mu kimansuro ni bwoko ki?Bayikuye mu kihe gihugu?Ese mu by’ukuri ni ukubyina cyangwa baba bigisha uko bakora imibonano mpuzabitsina. Ngaho bonne chance mwa bahanzi mwe.

    • Urumusaza koko kandi ndakwemeye. hacuranga Impala koko.Nonese kuki bariya bahanzi nta numwe ufata umurya ngo akirigite turebe?

  • Active mujye mukosora ntimukavuge ngo”uretse no kuririmba barabyina” ahubwo ni “uretse no kubyina bajya baririmba”

  • Ngo Dereke?hahah

  • Biruta iby,ubushize byabereye Huye ibyanone byari sawa kandi bravo Senderi.

  • Knowlessssssssssssss
    Turakwemera uyumunsi watwemeje bidasubirwaho ko igikombe ugikwiriye
    Niwewenyine washoboye guha abafana umwanya bakaririmba indirimbo yawe bonyine abandi wapii kbsa ntamuntubafite ukunda indirimbo kuburyobazifatamumutwe
    Guma Guma Niyawe kbsaa

  • Ngo bissoso araryohaherwa iyo acuranga? Nonese hano harumucuranzi mwahabonye?

  • Nta muhanzi muri abo nose uruta Bruce Melodie kuko arahimba akaririmba akamenya no gucuranga. Byose arabyujuje p

  • Plaisir Ni sawa kbs courage kumafoto gusa uge ugerageza unabakurure uduhe amafoto ubegereye kuburyo tubona neza imyambarire yabo neza kbs nkamaphotos Yambere gsa courage ndakwemera

  • SUMMER BREEZE nanga nkazira puuuuu ukuntu ushyanuka.

  • Senderi yariye karungu nta blague !!!

  • Bose nimburamukoro pour ne pas dire imb…………..puuuuu!!!!!! ntimukabyine muracuragura

  • Aliko aya mafranga atikizwa mu bikorwa by’ubu bulirimbyi bukoreshwa mu mpande zose z’u Rwadna, nta kuntu ayo mafranga yashyirwa hamwe maze ahubwo agahabwa abana b’abanyeshuli, bakiga Kminuza y’u Rwanda? Aho kugirango abo bana boherezwe kuguza amafranga aha n’aha, ndetse kenshi na kenshi bakayabura? Ikindi ni uko baliyya balirimbyi bashyigikirwa kujya kulirimba aha n’aha mu Rwanda, bakoresha ibizungu gusa, bigatuma abanyarwanda badakoresha ingabire zabo bavukanye n’uburyo bwacu bwa gihanga bavanye ku misozi yabo cg mu karere kabo, ndetseahubwo bakaba bashyira no hanze amateka nyamateka y’u Rwanda.Impamvu hashyirwaho leta mu gihugu iki n’iki cg se igihugu cy’u Rwanda, ni ukugirango abaturage bashobore kurerwa mu kwiteza imbere bo ubwabo bakoresheje ibyobabona mu gihugu cyabo, bakabiteza imbere, bikabagilira akamnaro; ntabwo li ukgugirango bagulishwe ibinyabazungu bibonetse byose, ngo ni uko na’abazungu babikora! Urugero: Inanga za Sebatunzi: ubona ziknopgeye amtwi, halimo n’/amateka y’u Rwanda, kandi mu by’ukuli ushobiora no kuzibyina! Abahanzik nk’abo ba gijhanga nibo bagomba gutezwa imbere.

  • iyi ni ioya bruce niko mbibona tu

Comments are closed.

en_USEnglish