Digiqole ad

PGGSS IV: Jay Polly na Senderi umwe arasaba undi kumurekera igikombe

Jay Polly ukora injyana ya Hip Hop, Senderi International ukora Afro beat bari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya PGGSS ya kane, ubwabo nabo barabyemeza, ariko buri umwe yabwi Umuseke ko yumva mugenzi we akwiye kuvana amerwe mu isaho ko igikombe ari icye.

Jay Polly na Senderi buri wese arifuza cyane iri rushanwa
Jay Polly na Senderi buri wese arifuza cyane iri rushanwa

Kuwa mbere tariki 28 Mata nibwo numero abakunzi bazatoreraho abahanzi 10 bari guhatana muri PGGSS IV zatangajwe, Jay Polly afite nimero 6 avuga ko ari umubare ufite byinshi usobanuye mu buzima bwe, Senderi afite nimero 8 akemeza ko iri rushanwa kuritwara uyu mwaka ariwo munani we.

Senderi International Hit yabwiye Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Gicurasi ko asaba Jay Polly guhigama akamurekera igikombe, Jay Polly nawe yahise atangariza Umuseke ko Senderi yasubiza amerwe mu isaho iri rushanwa uyu mwaka ari irye.

PGGSS ni irushanwa ritegurwa na BRALIRWA ibicishije mu kinyobwa cya Primus ku bufatanye na East African Promoters.

Senderi yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ati “Maze kubona ko mfashe umubare 8, nahise niha ikizere cyinshi kurushaho, urabizi ko mu Rwanda cyera ababyeyi bahaga abana umunani wabo. Ubu rero iri rushanwa nanjye niwo munani wanjye BRALIRWA nk’umubyeyi uteza imbere abahanzi yanteguriye.”

Kuri Senderi avuga ko ari byiza ko ubu hazahembwa umuhanzi uzi kuririmba kandi unakunzwe, hifashishijwe amajwi y’abakunzi ba muzika ndetse n’akanama k’abakemura mpaka.

Ati “ nta shida njyewe mfite aho hombi, abafana ndabafite mu gihugu hose, abajudge (abakemurampaka) nabo niyo baba batanga 100% mu kuririmba bayampa.”

Tumubajije niba nta bwoba afitiye Jay Polly,  Senderi ati “ Jay Polly nibyo afite izina rikomeye, ariko nawe arabizi ko muruta, agomba kundeka nkasaza neza, kuko njye nujuje ibisabwa byose ngo negukane iri rushanwa”.

Jay Polly, umuhanzi ufite abafana benshi nk’uko byagiye bigaragara ndetse no mu marushanwa nk’aya yitabiriye mu myaka ishize, nawe yagize icyo atangaza kuri iri rushanwa ndetse no kubyo Senderi yari amaze kubwira Umuseke.

Ati “ Umubare 6 abafana banjye bagomba kumperaho amahirwe ufite kinini uvuga mu buzima bwanjye, ndabizi neza ko ari amahirwe kuri njye.

Jay Polly avuga ko kuba abakemurampaka uyu mwaka bafite ijambo kuri 80% abafana bakagira ijambo (mu matora) rya 20% ari impinduka zisaba abahanzi kurushaho gukora cyane amajwi yabo.

Ati “Ni byiza kuko ndibaza nta muhanzi wakabaye akunzwe mu Rwanda nk’uko iri rushanwa ribivuga ngo ntabe azi kuririmba, Imbaraga zanjye zose ubu nazishyize mu myitozo y’ijwi ryanjye bya nyabyo, nta kizambuza kwegukana iri rushanwa.

Avuga kuri Senderi yagize ati “ Senderi nibyo afite nawe amahirwe nk’uko buri wese uziko ari mu irushanwa nawe ayiha, ariko iturufu nzakoresha bazayibona mu bitaramo biri imbere. Senderi nawe arabizi ko igikombe ari icyanjye.”

Kuri uyu wa gatandatu tariki 03 Gicurasi PGGSS IV iraba iri i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda aba bahanzi bataramira abafana ba muzika guhera saa munani z’amanywa, kuri uyu wa gatandatu kandi ni nabwo guha amahirwe aba bahanzi ubatora kuri telephone bitangira.

Gutora ni ukujya muri Telephone yawe ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika izina ry’umuhanzi na nimero ye ukohereza kuri 4343, ukaba umuhaye amahirwe.

Jay Polly na Senderi ni inde uha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa?

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • umvanawe, harundise utari Jay Polly! numb 6 turakwemera kabisa nicyawe

  • ariko muransetsa, buriyo koko Senderi aririmba ibiki? ariko ajya afata umwanya akumva indirimboze? yaba rythm (injyana), ijwi, etc…, ntanakimwe ashoboye

    • Bose baririmba nabi anyways! So, moitamo Senderi kuko azi kuryoshya ibiganiro

  • Senderi turamwemera kandi niwe uzakijana! mureke Jipori uwo nguwo twaramuhaze

  • International oyeeeeeeee turagutora umusaza!!!!

  • senderi aragikweye kbs!!!

  • Senderi na kijane simbujije daaaa

  • JAY POLLY ARAGIKWIYE KBSA!!!!!!!!!!!!!!!

  • jay 2

Comments are closed.

en_USEnglish