Digiqole ad

PGGSS IV: Ibigenderwaho mu gutoranya umuhanzi uhiga abandi

Ku nshuro ya Kane irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye, uburyo bwo kuzatoranya umuhanzi uzegukana iri rushanwa ndetse n’ibizakurikizwa byatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki 02 Gicurasi mu kiganiro n’abanyamakuru.

Abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS IV bari bamze igihe kingana n'ukwezi bari mu bikorwa byo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside ykorewe Abatutsi mu 1994
Abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS IV bari bamaze ukwezi mu bikorwa byo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuhanzi uzegukana PGGSS IV ni uzerekana ko akunzwe n’abaturage bazamutora, bifite agaciro ka 50% mu bigenderwaho, kuba azi kuririmba by’umwimerere (Live) bizaba bifite 30%, imyitwarire ye kuri ‘Stage’ bifite 10% mu gihe discipline kuri stage n’uburyo wayijeho nabyo bifite 10%.

Uburyo bwo gutora kuri telefoni burtangira kuri uyu wa gatandatu saa sita z’ijoro (00:00’AM). Buri murongo wa telefoni igendanwa yaba MTN,TIGO na AIRTEL ukaba wemerewe gutora inshuro imwe ku munsi.

Mu irushanwa riheruka rya PGGSS III, Sim card ya MTN itari imaze amezi atatu ikora ntabwo yemererwaga gutora, ariko kuri iyi nshuro buri Sim card yabarujwe muri MTN yemerewe gutora rimwe ku munsi.

Uburyo gutora umuhanzi ushaka guha amahirwe, ujya ahandikirwa ubutumwa ‘sms’ ukandikamo numero y’umuhanzi ushaka ukohereza kuri 4343. Ukaba uhaye umuhanzi ukunda amahirwe.

Ejo ku itariki ya 3 Gicurasi 2014, Roadshows zizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Gahunda yose ihari ya za Roadshow muri PGGSS IV
Gahunda yose ihari ya za Roadshow muri PGGSS IV
  1. Active
  2. Amag The Black
  3. Bruce Melodie
  4. Christopher
  5. Dream Boys
  6. Jay Polly
  7. Jules Sentore
  8. Senderi International Hit
  9. Teta Diana
  10. Young Grace

Izo nizo nimero z’aba bahanzi wabaheraho amahirwe. Ni inde uzaijana?

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish