PGGSS IV: Abahanzi bakoresheje 1.340.000frw mu guha amashanyarazi amazu 10
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV bakomeje ibikorwa byo gufasha imwe mu miryango idafite hirya no hino. Mu mugoroba wo kuwa 16 Mata basuye abarokotse Jenoside biganjemo abapfakazi, batuye i Nyamirambo baha amashanyarazi amazu yabo 10, mu gikorwa cyatwaye miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu.
Nyuma y’aho bafashije imiryango igera ku 166 bayiha ubwishingizi bwa Mituel de Sante n’amafaranga angana na 500.000frw bagasura n’urwibutso ruherereye Nyanza-Kicukiro, bakomereje ibikorwa byo gufasha mu Karere ka Nyarugenge.
Mu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo abahanzi bagera ku 10 babifashijwemo n’ubuyobozi bwa Bralirwa bahaye imiryango igera ku 10 amashanyarazi gikorwa cyatwaye amafaranga angana na 1.380.000frw.
Imiryango yafashijwe niyo mu Mudugudu wa Kiberinka, Akagali ka Nyarugarama, Umurenge wa Nyamirambo Akarere ka Nyarugenge. Muri icyo gikorwa cyo gufasha iyo miryango hari abahanzi bagera kuri 2 batari bahari.
Abapakazi bo muri uyu mudugudu basuwe bashumiye cyane abahanzi, yaba kubabona ndetse no kubashimira ko babahaye amashanyarazi mu nzu zabo ntayo bagiraga.
Ibikorwa aba bahanzi bafite byo gukomeza gufasha muri iki gihe, biteganyijwe ko bizakomereza mu muganda uzakorerwa i Bumbogo mu Karere ka Gasabo.
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star abahanzi bazongera kujya kuririmbira abafana babasanze mu ntara guhera tariki 03/05/2014 i Huye. Iri rushanwa ritegurwa na BRALIRWA ku bufatanye na EAP.
Umwe ni Jules Sentore uri i Burayi mu gitaramo yatumiwemo na Kaminuza yitwa Zurich cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse na Jay Polly wari ufite ikibazo ku giti cye.
Photos/Plaisir Muzogeye
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Imana ikomeze ihe imigisha abo bahanzi hamwe n’abayobozi ba Bralirwa
Comments are closed.