PGGSS 5 isabye umuhanzi wakoze ‘Launch’ imwe mu myaka ibiri hajyamo nde?
Mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya gatanu hagaragayemo impinduka no mu gihitamo abahanzi bazaryitabira, nubwo nyuma yo gutangaza abahanzi 15 bageze ku kiciro kibanziriza icya nyuma habayeho impaka, gusa hanibazwa abari kwitabira iri rishanwa iyo mu bisabwa haza kubamo ko umuhanzi urijyamo aba yarakoze nibura igitaramo kimwe cyangwa se uwamuritse Album, bimwe mu by’ibanze bigaraza umuhanzi ukomeye mu gihe arimo.
Mu byo basabwe harimo kuba umuhanzi yarakoze indirimbo (audio) na Video eshanu mu gihe cy’imyaka itatu (2011-2013) no kuba yarakoze indirimbo nibura imwe gusa n’amashusho yayo mu mwaka wa 2014.
Nubwo bwose ku muhanzi bitunze ibi byasabwaga bisa n’ibidakomeye, hari bamwe mu bahanzi bakomeye bibuze mu bujuje ibi bisabwa ntibisanga muri 15, ntibyabuza no gukurura impaka.
Abategura iri rushanwa bo bavuga ko icyo bagamije ari uguteza imbere muzika nyarwanda n’abayikora. Iri niryo rushanwa abahanzi benshi mu Rwanda baba bifuza kujyamo.
Mu bakurikirana ibihangano by’abahanzi nyarwanda; abanyamakuru, DJs, Producers n’abandi, hari abemeza ko iri rushanwa rikomeza kugira impinduka n’ibisabwa ku muhanzi ngo arijyemo byazajya bigora benshi bitwa ko ari abahanzi ariko badakora cyane.
Producer Bob ati “Abahanzi bakwiye kujya bakora ibikorwa byabo badatekereza irushanwa runaka, kuko niyo mpamvu yitwa umuhanzi. Naho kwirirwa hariya avuga (umuhanzi) ko yakagombye kuba ari mu irushanwa umuntu yakwibaza niba mu bahanzi 15 batoranyijwe uwo yarushije gukora.
Icyo mbona ni uko abahanzi nyarwanda bakwiye gukora ibishoboka byose bakitwa abahanzi koko. Atari ugukora indirimbo imwe gusa ukumva waciye ibintu”.
Mike Karangwa umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro yagize ati “Njye mbona dukwiye kumva ko buri rushanwa rigira amategeko n’amabwiriza arigenga, kuba PGGSS 5 yaragennye ko ibikorwa by’umuhanzi bikwiye guhera 2013 mbona bitagakwiye gutera impaka.
Kuko niko babigennye ahubwo njye natanga igitekerezo cy’uko ibisabwa byagenwa ku buryo bitazajya bihora bihinduka ibi byatuma n’abahanzi bazajya bamenya uburyo bitegura.”
Abandi batandukanye baganiriye n’Umuseke bahuriza ku kuba umuhanzi akwiye gukora cyane uko ashoboye akamenyekanisha ibihangano bye, yakwisanga atujuje ibisabwa mu irushanwa runaka agakora cyane ngo azabigereho ubutaha aho kwicara ngo ashoze impaka z’uburyo yari akwiye uwo mwanya.
Kuwa 7 Werurwe 2015 nibwo hateganyijwe igitaramo cyo gutoranya abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5. Icyo gitaramo kikazabera ahasanzwe habera Expo i Gikondo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW